Urban Boyz ya 2,yafunguye studio izanye umwihariko udasanzwe -Amafoto

Nshimiyimana Mouhamed uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Nizzo ‘umwe mu baririmbyi babiri basigaye mu itsinda rya Urban Boyz’ yashyize ahagaragara amafoto ya studio itunganya amajwi (Production studio) ikorera mu rugo rwe.

Nizzo Kaboss avuga ko nyuma yuko Safi Madiba afashe umwanzuro wo kuva muri Urban Boys, ngo nibwo yatangiye gutekereza gushinga studio no gukora ikintu kitatuma acika intege cyangwa ngo izina rya Urban Boys ryibagirane.

JPEG - 31.3 kb
studio itunganya amajwi ikorera mu rugo rwa Nizzo Kaboss ‘Urban Boyz’

Nizzo yagize ati: “Ibibazo twaciyemo mu minsi ishize byanteye gutekereza cyane kugirango ndebe icyo nakora cyandinda gucika intege zo gukora umuziki ariho nakuye igitekerezo cyo kubaka studio ndetse nkafata n’icyemezo cyo kuyubaka iwanjye mu rugo kugirango mbashe gukurikirana ibihangano bya Urban Boys umunsi ku wundi”.

JPEG - 31.3 kb
studio itunganya amajwi ikorera mu rugo rwa Nizzo Kaboss ‘Urban Boyz’

Nizzo ni umwe mu batangiranye n’itsinda rya Urban ariko bikaba bivugwa ko ari nawe wagize uruhare runini mu gutuma Safi Madiba atandukana nabo kuko ngo bakunze kugirana amakimbirane ndetse bakanarwana bya hato na hato.