Kim Jong Un yahuye na Moon Jae-in nyuma y’imyaka isaga 60 korea zombi zidacana uwaka

Kim Jong un yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Korea y’Epfo nyuma y’intambara yaciyemo ibi bihugu kabiri abaperezida ba Korea zombie bari batarongera kuba bahura cyangwa ngo hagire urenga umupaka.

Kuva mu 1953, Korea ya Ruguru yagiranye amahari na Korea y’Epfo ku buryo ibi bihugu byombi bitashoboraga kugira aho bihurira ariko kuri ubu Kim Jong un ari guhindura amateka.

Mu myaka nk’icumi ishize, igihugu cya Korea ya Ruguru cyatangiye kugerageza intwaro za kirimbuzi ari nabyo byabaye intandaro yo kwijundikwa n’amahanga bigera aho Umuryango w’Abibumbye ubafatira ibihano birimo iby’ubucuruzi n’ibihugu by’ibituranyi nk’Ubushinwa.

Mu byitezwe ko Kim Jong un na Moon Jae-in bari buganireho, harimo ibyo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse no gutegura urugendo Kim Jong un yitegura kugirira muri Amerika mu gihe cya vuba.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aherutse gutangaza ko yishimiye umwanzuri igihugu cya Korea ya Ruguru cyafahe wo guhagarika igeragezwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi kuko abona ari intabwe igamije kugarura amahoro ku Isi.

Hitezwe impinduka mu mibanire y’ibihugu byombi