Igiti Perezida Macron yateye kuri White House cyaranduwe

 Ubwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron aheruka kugirira uruzinduko rw’iminsi itatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasize ahaye mugenzi we Donald Trump impano y’igiti bateye mu mbuga ya White House nk’ikimenyetso cy’umubano mwiza w’ibihugu byombi, ariko ubu nta kikiharangwa.

Iki giti cyari cyakuwe aharwaniwe Intambara ya Mbere y’Isi mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Bufaransa mbere gato y’urwo ruzinduko rwa Perezida Macron mu cyumweru gishize.

Perezida Macron yavuze ko iyo mpano yahaye White House izahaba ikimenyetso gishimangira ibikomeza umubano w’igihugu ayoboye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati “Mu myaka 100 ishize, abasirikare b’Abanyamerika barwaniye mu Bufaransa, muri Belleau barengera ubwisanzure bwacu. Iki giti (impano yanjye kuri Donald Trump) kizaba urwibutso kuri White House rw’ibi biduhuza.”

Urugamba rwo mu mashyamba ya Belleau ku basirikare b’Abanyamerika Perezida Macron yakomojeho, rwabaye mu mu 1918, abagera ku 2000 bahatakariza ubuzima.

Hashize iminsi ine gusa, ku wa Gatandatu tariki 28 Mata 2018, umufotozi wa Reuters, Yuri Gripas, yafashe ifoto y’aho icyo giti cyari gihagaze hagaragara ubwatsi bw’umuhondo gusa.

Ni ibintu byavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga benshi bahererekanya ifoto ya Trump na Macron ubwo bateraga icyo giti, iherekejwe n’amagambo atandukanye yo gutebya no kwibaza impamvu cyaba cyaranduwe.

Itangazamakuru ryo mu Bufaransa ryavuze ko hari amakuru yizewe ko icyo giti kizongera guterwa mu Ukwakira bitewe n’uko mu gihe cy’umuhindo ari bwo cyabasha gukura neza.

Nyuma yo guteza impaka nyinshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, Ambasaderi w’u Bufaransa muri Amerika, Gérard Araud, yavuze ko icyo giti ‘gishimangira umubano w’ibihugu byombi’ cyabanje gushyirwa mu kato kugira ngo gisuzumwe “nk’uko bigenwa n’amategeko ya Amerika ku binyabuzima byose byinjiye mu gihugu.”

Yavuze ko kizongera guterwa nyuma ashimangira ko n’ubundi kitigeze gishyirwa mu butaka ahubwo icyakozwe ari umuhango wo kugaragaza ko cyatewe kuko “imizi yacyo yari ifite uburinzi bwa purasitiki.”

Urubuga rw’urwego rushinzwe umutekano ku mipaka na za gasutamo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rugaragaza ko ibiterwayo biturutse mu mahanga biba bigomba kugaragarizwa icyemezo mpuzamahanga cy’ubuzima mbere y’uko byinjizwa mu gihugu.

 

Ubwo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Donald Trump bateraga igiti mu mbuga ya White House

 

Ku mbuga nkoranyambaga hagiye hahererekanywa ifoto bibaza uko icyo giti cyaranduwe nyuma y’iminsi mike gitewe

 

Aho cyari giteye haragaragara ubwatsi bushya bw’umuhondo gusa