Icyogajuru InSight kizoherezwa kuri Mars kwiga uko ubutaka bwayo buteye

Ikigo cya USA kiga imiterere y’isanzura NASA kirateganya ko bitarenza taliki 26, Ugushyingo, 2018 icyogajuru bohereje kuri Mars kizaba cyayigezeho neza gitangire akazi ko gucukura munsi ya Mars ngo kimenye imiterere y’ubutaka bwayo. Mbere hari ibindi byogajuru nka Curiosity na Opportunity byoherejweyo ariko mu bundi butumwa.

InSight ngo ifite ubutumwa bwo kwiga uko mu nda ya Mars hateye
Yahawe icyuma gicukura kiswe mole(maneko) gifite ikoranabuhanga ryo gucukura mu butaka mu ntera ya metero eshanu kandi aho giciye hose kihakura amakuru kizabika kizayoherereza abahanga ba NASA baba bagikurikiranira kuri za mudasobwa za rutura.

InSight yahagurutse ku Isi taliki 05, Kamena, 2018 yerekaje kuri Mars. Izahagera taliki 26, Ugushyingo, 2018.

Amakuru izatanga azafasha abahanga kumenya uko ibice by’ubutaka bwa Mars(couches) byagiye bibaho, igihe byafashe ngo byiyubake n’ubibigize. Ariya makuru kandi azerekana ingano y’ubushyuhe n’ubukonje ( ku manywa na nijoro byo kuri Mars).

Abahanga bavuga ko Mars imaze imyaka miliyari 4.5 ibayeho. Kumenya imiterere ya Mars bizafasha abahanga no kumenya uko indi mibumbi ishushe nkayo ‘iteye mu nda yayo’, muriyo harimo n’isi dutuye.

Ibi babishingira ku ngingo y’uko hari imibumbe ifite ubutaka bugizwe n’ibitare( rocks) nyinshi iteye nka mars mu rugero runaka. Uretse isi harimo n’ukwezi.

InSight kandi ifite ikindi cyuma kimeze nk’ibyo abahanga bapimisha imitingito cyangwa ahantu hateze ibisasu kizayifasha kumenya uko ubutaka ba Mars bukomeye.

Ibindi byogajuru byoherejwe kuri Mars byabaga bifite ubutumwa bwo kwiga ibice runaka biyigize birimo imisozi, ibibaya, amabuye n’ibindi.

Mbere y’uko InSight igera neza kuri Mars aho yoherejwe gukorera akazi izakora urugendo rw’ibilometero birenga miliyoni 300 mbere yo kwinjira mu kirere cyayo. Nimara kukinjiramo igeze hasi igomba gutangira akazi byibura bitarenze iminota irindwi.

Iki gice akaba ari cyo abahanga bavuga ko kigorana ku byogajuru byinshi biba bigiye mu butumwa haba kuri Mars no ku kwezi.

Rob Manning wo mu kigo cya Nasa gikora ibyogajuru yagize ati: “ Kugwa kuri Mars birakomeye cyane. Bisaba utuntu twinshi kugira ngo icyogajuru kive mu kirere cya Mars kigere ku butaka bwayo amahoro kibone gutangira akazi.”

Bataganyije ko aho InSight izagwa ari kuri koma ya Mars( equator) ahantu bashashe.

Koma ya Mars abahanga bayita Elysium Planitia, hakaba ari ahantu hataba imiyaga myinshi kandi ikomeye.

InSight nimara kugwa neza nk’uko biteganyijwe, azatangira akazi kayo binyuze mu gukoresha ingufu z’izuba ziri mu mababa yayo.

Izamara imyaka ibiri mu kazi nyuma izagaruke niba nta bibazo ihagiriye.

Mu myaka ya 1970 hari ikindi cyogajuru bari bohereje kuri Mars bise Viking ariko ngo nta koranabuhanga rifatika cyari gifite ryatuma gihangana n’ikirere n’ubutaka bwa Mars.

Ngo nticyateye kabiri kirangirika.

Kumenya uko imbere muri Mars hateye bizafasha mu kumenya uko Isi n’ukwezi biteye
Ikoranabuhanga InSight ikoranywe

The Guardian