Eman yahunze igihugu cye cy’amavuko ngo arengere umusatsi-Amafoto

Eman El-Deeb wo mu Misiri yemeye guhunga igihugu cye cy’amavuko kugira ngo atazaba igicibwa cyangwa agatotezwa azira umusatsi.

Umukobwa w’imyaka 26 y’amavuko , Eman El-Deeb yamaze amezi abiri asabwa kugorora umusatsi n’abakozi ba bank imwe yakoragaho mu Misiri bituma afata umwanzuro wo kuva muri iki gihugu ajya gutura muri Espagne hakunze kugaragara abantu bafite imisatsi nk’iye.

Yagize ati, “Nemeye kuva mu gihugu cyanjye cy’amavuko muri 2016 ubwo nabonaga ninguma muri iki gihugu bazantoteza cyangwa bakangira igicibwa nahisemo guhunga igihugu njya kwibera muri Espagne.”

Eman avuga ko n’ubwo icyemezo cya Eman El-Deeb cyasaga nk’igitangaje, cyabereye urugero rwiza abandi bagore bitinyaga bumva ko bakoze ibiri mu byiyumviro byabo bagirwa ibicibwa mu gihugu.

Igihugu cya Misiri ni kimwe  bigira amahame n’imyemerere yihariye ariyo mpamvu abashatse kwigana imico y’abo ku mugabane w’Iburayi bagirwa ibicibwa cyangwa bagatotezwa.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *