Koreya ya Ruguru yatangaje itariki izafungiraho agace kageragerezwagamo ibisasu bya kirimbuzi

Koreya ya Ruguru yatangaje ko muri Gicurasi izafunga ku mugaragaro agace ka Punggye-ri kasuzumirwagamo ibisasu bya kirimbuzi, nk’uko Perezidansi ya Koreya y’Epfo yabitangaje.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru wa Koreya y’Epfo, Yoon Young-chan, yatangaje ko gufunga ako gace ka Punggye-ri bizakorerwa mu ruhame ndetse inzobere zo muri Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizatumirwa muri uwo muhango.

BBC yatangaje ko ku wa Gatanu aribwo Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un na mugenzi we Moon Jae-in wa Korea y’Epfo, bemeranyije gufatanya mu kurinda agace baherereyemo intwaro za kirimbuzi. Iyo nama yabaye nyuma y’amezi havugwa umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Yoon Young-chan yavuze ko Perezida Kim yashimangiye ko “azashyira mu bikorwa ifungwa ry’ako gace kasuzumirwagamo ibisasu muri Gicurasi.”

Yongeyeho ko Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru yemeye “kuzatumira vuba impuguke zo muri Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo zizagaragariza amahanga mu mucyo icyo gikorwa.”

Ikindi gikomeye ni uko Koreya ya Ruguru yemeye ko izahindura ibipimo by’isaha igenderaho cyangwa Time Zone yayo, byashyiragamo ikinyuranyo cy’iminota 30, ngo ihuze na Koreya y’Epfo.

Aka gace ka Punggye-ri kakorerwagamo isuzumwa ry’ibisasu bya kirimbuzi, guhera mu 2006 habereye amasuzuma atandatu. Gusa binavugwa ko nyuma y’iryabaye muri Nzeri 2017, havutse ikibazo cyangije igice kimwe cy’ako.

Yoon yakomeje avuga ko Perezida Kim yagize ati “bamwe bavuga ko turi gufunga inganda n’ubundi zitakoraga ariko muzibonera ko zari zimeze neza.”

Mu nama Perezida Kim na Moon, banavuze ko bifuza kugirana ibiganiro byeruye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa, hagamijwe kurangiza burundu intambara ya Koreya, yarangiye mu buryo bw’amasasu mu 1953 ariko ntigere ku mahoro hagati y’ibi bihugu.

Bemeranyije kandi guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi hagati y’ibihugu byombi no guhindura agace bihuriramo katabamo ibikorwa bya gisirikare, Demilitarized Zone (DMZ), agace k’amahoro bagahagarika icengezamatwara ry’indangururamajwi za rutura ryahaberaga.

Harimo kandi kugabanya ingabo muri ako gace bahuriraho, gutegura uburyo bwo guhuza imiryango yatandukanyijwe n’ugucikamo ibice kwa Koreya, guhuza imihanda ku mupaka no guhurira mu matsinda azabahagararira mu mikino, haherewe ku yazahuza ibihugu bya Aziya uyu mwaka.

Agace ka Punggye-ri urebeye ku ifoto y’icyogajuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *