Abantu basaga 20 biswe n’ibisasu byatewe mu duce dutandukanye muri Syria

Ibisasu byatewe ku birindi bitandukanye bya Syria bihitana abarenga 20, gusa imibare ikaba ishobora no kwiyongera kuko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru nibwo ibisasu byaturikiye mu duce dutandukanye twa Syria, bikaba bivugwa ko ibisasu byagiye bituikira ahari ibirindiro bya gisirikare.

Kugeza magingo aya, nta mutwe n’umwe urigamaba ko ariwo waba wagabye ibi bitero byaguyemo abasaga 20.

Igitero cyibasiye cyane ibirindiro bya gisirikare biri Hama na Alep, aho bbc dukesha iyi nkuru  ivuga ko amacumbi y’abasirikare ba Leta yasenywe ku buryo bukomeye.

Umutwe utavuga rumwe na Leta ya Syria ufite icyicaro mu Bwongereza watangaje ko iki gitero cyaguyemo abasirikare ba Leta 26, ngo abenshi muri bo bakaba ari abo muri Iran.

Mu Ntangiriro z’uku Kwezi nibwo Amerika ifatanije n’Ubwongereza ndetse n’Ubufaransa bateye ibisasu muri Syria bagamije ko iki gihugu cyarekera gukora intwaro za kirimbuzi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com