Amayeri yakoreshejwe ngo Diamond abone amahirwe yo kuzaririmba mu gikombe cy’isi

Nk’uko bisanzwe nyuma y’imyaka ine haba igikombe cy’isi,buri nshuro uko igikombe cy’isi cyitabiriwe usanga abahanzi batandukanye bahabwa akazi benshi bita ikiraka kuko karangira mu gihe kito.Umuhanzi Jason Derulo niwe wahawe ipiganwa ryo gukora indirimbo y’igikombe cy’isi,muri Afurika azafatanya n’ibyamamare birimo Diamond we hatahuwe impamvu yabonye aya mahirwe. 

Indirimbo ya Jason Derulo imaze igihe igeze ahagaragara yitwa Colours, yayihimbiye igikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cy’Uburusiya guhera 14 Kamena 2018.Ikompanyi ya Coca-Cola niyo ifite inshingano zo gutegura indirimbo y’igikombe cy’Isi bahisemo abahanzi batandukanye bo ku mugabane w’Afurika bazaririmba iy’ indirimbo mu rurimi rwabo bagendeye ku ndirimbo yakozwe na Jason Derulo watsindiye isoko ryo gukora iyi ndirimbo.

Abahanzi bo ku mugabane wa Afurika bamaze kwemezwa bazakora iyi ndirimbo dore ko banazirangije ni Ykee Benda wo mu gihugu cya Uganda, Cassper Nyovest wo muri Afurika y’Epfo, Lizha James wo muri Mozambique,Sami Dan wo muri Ethiopia ,Diamond Platnumz wo muri Tanzania n’abandi batandukanye.

Bose bazasubiramo indirimbo ya Derulo “Colors”.
Uyu mwaka uburyo abahanzi batoranijwe byaratunguranye kuko ibikomerezwa muri muzika ya Afurika barasigaye aha twavuga nka; Davido ,Teckno , Mr P wo muri P-Square n’abandi ,kandi bivugwa ko hagenderwa k’umuhanzi ukunzwe cyane kuri uwo mugabane,
Diamond we yagize amahirwe ngo kuko umusore witwa Tim Horwood wo muri Afurika y’Epfo niwe wahawe ikiraka cyo kureba abahanzi bazaririmba mu gikombe cy’isi,biza kurangira yinjijemo Diamond ngo kuko yaba ari inshuti ye bya hafi.

Abantu batandukanye bakurikira muzika muri Afurika usanga bemeranya na Tim Horwood ku mwanzuro yafashe wo gushyiramo Diamond andi mahirwe ya Diamond ni ukuba yarakoranye na Rick Ross indirimbo “Waka Waka”yamumenyekanishije i Burayi, yewe na Ykee Benda kuva muri Uganda ngo yarabikwiye ugendeye ku ndirimbo ye yakunzwe cyane yise “Farmer”.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com