Nyuma yo kuva muri Tanzania, Rick Ross yageze muri Kenya

William Leonard Roberts uzwi nka Rick Ross yageze muri Kenya aho agiye kubataramira mu gitaramo yatumiwemo na radio imwe ikomeye muri iki gihugu.

Umuraperi ukomeye cyane muri Amerika, Rick Ross yaje gutaramira abakunzi b’umuziki mu gihugu cya Kenya.

Rick Ross yaje muri Kenya ku butumire bwa radio ikomeye muri iki gihugu ya NRG aho azataramira mu gace ka Carnivore.

Rick Ross yageze muri Kenya aherekejwe n’itsinda ry’abamucungira umutekano ndetse n’inyungu ze n’abandi bakora mu nzu itunganya muzika ya MMG( May Back Music Group ), Dj we n’itsinda rimucurangira.

Uyu muhanzi wakunze gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Afurika nka Diamond bakoranye indirimbo Waka na P-Square bakoranye indirimbo yakunzwe cyane mu myaka ishize ya Beautiful Onyinye.

Si ubwa mbere aje muri Afurika cyane cyane muri Africa y’Iburasirazuba kuko mu kwezi k’Ukwakira 2012 yataramiye abattanzaniya I Dar-Es-Salaam.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *