Gakenke: Imodoka ya Ritco ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka

Bus ya Ritco yari itwaye abagenzi bavaga i Musanze berekeza i Kigali ihiriye mu Kivuruga, gusa amakuru agera kuri Savoir.rw avuga ko bishoboka ko nta muntu wahiriye muri iyi mpanuka cyeretse ibikoresho by’abagenzi.

Ubwo imodoka yari igeze mu kivuruga umushoferi wari uyitwaye yagize amakenga kuko yabonaga ibimenyetso by’uko igiye gushya niko gusaba abagenzi bose kuyisohokamo vuba na bwangu.

Nyuma yo kuva mu modoka kw’aba bagenzi imodoka yahise ikongoka ku buryo ibikoresho by’abagenzi byinshi byahiriyemo.

Twagerageje guhita duhamagara polisi ishami ryo mu muhanda ngo tumenye icyaba cyateye iyi mpanuka ariko dusanga nimero ye itariho

Imodoka yahiye abagenzi bamaze kuyisohokamo

Imodoka yahiye ku buryo bukabije, gusa nta mugenzi wayipfiriyemo

igice cy’inini cy’iyi modoka cyahiye kirakongoka

2 thoughts on “Gakenke: Imodoka ya Ritco ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka

  • April 27, 2018 at 11:44 am
    Permalink

    Imana ishimwe weeeee!nari ngize abagenzi nabo bahiye.uku izi modoka zitwara abantu benshi bahiriyemo hapfa benshi.ariko we ubwo ibintu by’abagenzi bizarihwa na nde?sinabonye ari iza Leta?

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *