Djihad yasinye mu ikipe ya Beveren mu Bubiligi

 Nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya CHAN, Bizimana Djihad yamaze gusinyira imyaka itatu ikipe ya Waasland Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu bubiligi

Bizimana Djihad wari usanzwe ari Kizigenza mu ikipe ya APR FC no mu ikipe y’igihugu yamaze gusinya imyaka itatu akinira iyi kipe ya Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Amakuru agera kuri Savoir.rw avuga ko Bizimana Djihad yaguzwe akayabo k’ibihumbi 180 by’Amayero akaba agomba kugabanywa hagati ye, abamuhuje n’ikipe ndetse n’ikipe ya APR FC yaria asanzwe akinira.

Bizimana amakipe yatangiye kumubenguka ubwo yigaragazaga mu gikombe cy’abakina imbere muri Afurika (CHAN) yabereye muri morocco, cyane cyane mu mukino Amavubi yanganijemo na Nigeria 0-0.

Bizimana Djihad yanyuze mu makipe akomeye arimo nka Rayon Sports yakiniye imyaka ibiri akaba yarayijemo avuye muri Eticelles.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *