Perezida Magufuli yahaye imbabazi imfungwa zirenga ibihumbi 3 zari muri gereza

Ubwo igihugu cya Tanzania cyizihizaga isabukuru y’Ubumwe bwayo na Zanzibar ku nshuro ya 54, Perezida John Pombe Magufuli yahaye imbabazi imfungwa 3,319.

Perezida Magufuli  yatanze imbabazi ku mfungwa zirenga ibihumbi 3 ariko muri bo 585 bakaba aribo barekuwe abandi 2,734 bagabanyirizwa ibihano.

Izi mbabazi za Perezida Magufuli hari abo zitareba na gato, harimo abafungiwe ibyaha bya ruswa, ibiyobyabwenge, gucuruza intwaro, abakatiwe igifungo cya burundu cyangwa cyo kwicwa,…

Izi mbabazi zatanzwe ni ukugira ngo aba barekuwe bagaruke bafatanye n’abatanzania mu rugamba rw’iterambere kandi bumve ko Leta ibazirikana bityo ntibazongere gukora ibyaha bibasubiza muri gereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com