Uburusiya burimo gukora igisasu kitarigera kibaho ku isi cyo gutera Uburayi na Amerika

- Uburusiya burimo gukora igisasu kitarigera kibaho ku isi cyo gutera Uburayi na Amerika

N’ubwo bimwe mu bihugu bikomeje kubuzwa gucura ibitwaro bya Kirimbuzi, Uburusiya bwo bwemeje ko burimo gukora igisasu karahabutaka gishobora kurimbura imigi kifashishije Tsunamis zikoze mu burozi.

Iki gisasu cyahawe akabyiniriro ka Doomsday machine, byemejwe na Perezida Putini ko imirimo yo kugicura irimbanyije.

Iki gitwaro kimeze nk’akato gato kitwara kagendera mu mazi hasi(sub marine) kikaba gishobora gutwara igisasu gifite ubukana bungana na Megatoni 100 z’ibiturika bikoze mu bumara bwa Nuclear.

Igisasu gifite ibiturika bingana gutya akaba ari cyo cyaba gifite ubukana bukomeye mu byabayeho byose ku isi ndetse ngo mu gihe cyaba giturikijwe kikaba cyatera imyuzure myinshi yo mu bwoko wa Tsunami.

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yemeje iby’aya makuru

Iki gitwaro kandi ngo gishobora kugenda ibirometero bigera ku 10,000 bivuze ko gishobora kuraswa i Burayi cyangwa muri Amerika kandi ntigishobora kubonwa kuri radar.

Iki gisasu ngo cyaba kizifashishwa mu kurasa inkengero z’imigi ikikije amazi magari cyangwa se amato ahagurukiraho indege ubusanzwe aba yibere mu nyanja

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com