Rulindo: Abaturage bafite impungenge z’amazi y’ibishanga bakoresha

Abaturage batuye mu kagari ka Kayenzi mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo,bavuga ko bamaze amezi agera kuri atandatu batazi icyitwa amazi meza,bitewe nuko isoko ya rutembe bavomagaho yaje kuziba bitewe n’ibiza by’imvura.

Aba baturage bavuga ko iyo bakeneye amazi  bajya kuvoma amazi nabo bavuga ko yanduye yo mu mibande no mu bishanga,bakavuga ko iki kibazo bakimaranye amezi agera kuri atandatu,kandi ko bakora urugendo rutari ruto bagana iyo mu mibande no mu bishanga bajya kuvoma ayo nabo bita ko ari mabi ariko bakayavoma kubera kubura uko bagira. Aba baturage bakaba barangamiye ubuyobozi ngo burebe ko bwabagezaho amazi meza.

Uwitwa Nizeyimana Izayi wo muri aka gace katagira amazi avuga ko nta mazi bafite ngo bitewe nuko amasoko yakamye,ngo bakaba bategereje ko ubuyobozi bw’Akarere bwabakemurira iki kibazo.

Yagize ati:”Akarere nagasaba ko mu gihe habaye ikibazo cyo kubura amazi bagakwiriye kugira vuba kuko baba bafite abatekinisiye bakaza bakabikora abaturage bakabona amazi byihuse, kuko bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwacu,iyo nta mazi meza dufite”.

Undi muturage witwa Uwamariya Jacqueline nawe avuga ko bafite ikibazo cy’amazi agasaba ko bafashwa bakabona amazi meza akagezwa no mu ngo zabo.

Ati:”Abaturage ubu tujya ku mugezi rusange tukaba twifuza ko bayarekura bakavuga ibintu byaba bikenewe umuntu asabwa ufite ubushobozi akaba yanayagira mu rugo iwe”.

Kuri iki kibazo,Murindwa Prospel umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe ubukungu n’Iterambere,yemeza ko iki kibazo hashize igihe gito  bakizi,akaba yizeza  aba baturage ko iki kibazo bagiye kugishakira igisubizo mu gihe cya vuba kitarenze icyumweru kimwe gusa.

Yagize ati:” Ni isoko nto yitwa Rutembe iba mu kagari ka Kayenzi, twamenye ko yazibye amazi aragabanuka mu matiyo ku buryo hari n’ivomo rimwe ritagikoreshwa ari n’ibintu byoroshye ku ni umuyoboro w’amazi yijyana. Ikibazo kigomba gukemuka vuba,ndumva kitazarenga icyumweru kitarakemuka”.

Akarere ka Rulindo kavuga ko impuzandengo y’abaturage bagezweho n’amazi meza ari 95%,kandi ko ibikorwa byo kuyakwirakwiza bigikomeje kubo atari yageraho, ibi bigakorwa hanasanwa imiyoboro n’amavomo byangiritse kubera ibiza by’imvura iri kugwa muri iyi minsi.

Gahunda leta y’u Rwanda ifite ni uko mu mwaka wa 2020, Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza bazagera ku 100%, bavuye kuri 85%.ubushakashatsi bwagaragaje ko mu myaka ibiri ikigo WASAC kigiyeho, Abanyarwanda bafite amazi muri metero 500 mu byaro na metero 200 mu mijyi bari kuri 84.8

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *