Jerome Hamon yabaye umuntu wa mbere ku isi yahawe amasura abiri mashya nyuma y’uko isura yavukanye ihuye n’ibibazo by’uburwayi bwo kubyimba amaso.

Jerome Hamon w’imyaka 43 y’amavuko, yaciye agahigo ko guhabwa amasura atatu  atandukanye nyuma y’uko isura ya mbere ya Jerome Hamon bayikuyeho mu mwaka ushize bitewe n’uburwayi yari afite mu mubiri we bwatumaga abyimba amaso mu buryo budasanzwe.

BBC itangaza ko Hamon yamaze amezi abiri ari mu bitaro ari kwitabwaho n’abaganga mu gihe yari ategereje umugiraneza wamwitangira akamufasha kubona isura nshya ya gatatu.

Ku ncuro ya mbere mu mwaka wa 2010 nibwo bagerageje kumushyiraho isura nshya ya kabiri birakunda ariko aza kwandura indi ndwara yatewe n’imiti yafataga ya antibiyotike yanywaga kugeza mu mwaka wa 2015.

Jerome Hamon yaciye agahigo ko guhabwa amasura 3 atandukanye

Iyo miti yatumye agira ibibazo byo kubuza amaraso gutembera neza mu isura nshya (isura ya kabiri kuyo yavukanye) yari yashyizweho mu myaka 5 yari ishize.

Ingaruka z’iyi miti zatangiye kugaragara bwa mbere mu 2016, bituma abaganga bamugira inama yo guhita ayikuraho agashaka uko yashyiraho indi sura (ya gatatu). jerome Hamon yahise agana ibitaro byitwa Groges-Pompidou biri Paris mu murwa mukuru w’ Ubufaransa, bamukuraho iyi sura yari yashyizweho ku ncuro ya kabiri.

Hamon yagumye muri ibi bitaro adashobora kureba neza, atavuga ndetse atanumva, kugeza igihe yaje kubona umuntu umuha isura nshya (ya gatatu) bayimushyiraho ubugira kabiri. Uwa muhaye iyi sura nshya ngo afite imyaka 22 mu gihe uyu mugabo we afite imyaka 43.