Pastor Gregg Schoof Umuyobozi wa Amazing Grace agiye guhangana n’abafunze iyi radiyo

Umuyobozi wa  Amazing Grace , yananiwe kwihanganira ifungwa ry’iyi radiyo kuko abayifunze ngo batigeze bakurikiza amategeko agenga itangazamakuru n’inzira binyuramo kugira ngo ikinyamakuru gifungwe.

Mu kiganiro Gregg Schoof Umuyobozi akaba na nyiri amazing Grace radio yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko atazigera yihanganira akarengane yagiriwe na RURA ifatanije na RMC.

Yagize ati, “Ibyo nakorewe ni akarengane kuko ntibyumvikana uko umutumirwa akora amakosa bagafunga radiyo kandi atariyo yamutegetse kuvuga ibyababaje abandi, bityo rero RURA ntiyagombaga kuduhana ahubwo yari bujyane Nicolas Niyibikora mu nkiko kuko niwe wari wakosheje si radiyo”

Yakomeje avuga ko ibyo RURA yitwaza byo kwanga kwishyura ihazabu ya miliyoni 2 ko atari byo kuko ngo yari acyumwikana n’umunyamategeko kugira ngo atangwe ariko binyuze mu mucyo.

Ku munsi w’ejo nibwo RURA yasohoye itangazo rihagarika Amazing Grace radio, ibintu byarakaje Gregg Schoof nyiri amazing Grace ahita ajyana RMC mu nkiko biteganijwe ko bazaburana kuri uyu wa kane mu rukiko I Nyamirambo.

Radiyo Ubuntu butangaje (Amazing Grace) yari yahagaritswe muri Gashyantare nyuma y’aho Nicolas Niyibokora asebereje abagore n’idini Gatulika kuri mikoro z’iyi radiyo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *