Liverpool yanyagiye AS Roma, Salah akomeza kwandika amateka-Amafoto

Ikipe ya Liverpool isigaye mu irushanwa rikinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo UEFA Champions League, yaraye yihanangirije ikipe ya AS Roma yo mu Butaliyani iyitsinda ibitego 5-2.

Mu mukino wa mbere wa 1/2 cya Champions League, ikipe ya Liverpool ibifashijwemo n’umwataka wayo kabuhariwe muri iyi minsi uri kwitwara neza, Mohamed Salah watsinzemo ibitego 2 akanatanga imipira ivamo ibitego ibiri.

Ni umukino utari woroshye wabonaga ko wari ufite umuvuduko mwinshi byaje gutuma mu minota ya mbere Chamberlain avunika ahita anavanwa mu kibuga gusa ntibyaciye intege ikipe ya Liverpool yakomeje irataka biza no kuyihira ku munota wa 36 na 56 Salah wari wagoye ikipe ya Roma ashyiramo ibitego bibiri.

Mu gice cya kabiri Liverpool yagarutse ifite imbaraga byaje kuyifasha gutsinda ibitego 3 mu minota ya mbere y’igice cya kabiri bityo itangira kwizera kuba yazakomeza muri ½ .

Ikipe ya Roma yakomeje nayo kunyuzamo ikataka byaje kuyifasha mu minota ya nyuma ishyiramo ibitego bibiri bishobora no kuzabera ikibazo ikipe ya Liverpool mu mukino wo kwishyura kuko Roma iramutse itsinze Liverpool ibitego 3-0, ikipe ya Liverpool yahita isezererwa.

Salah, Mane na Filmino batsindiye Liverpool ibitego bitanu

wari umukino utari woroshye mu minota ya nyuma y’umukino

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com