RURA yambuye uburenganzira bwo gukorera mu rwanda Radio Ubuntu Butangaje (Amazing Grace)

RURA yambuye ububasha Radio Ubuntu Butangaje bwo gukomeza gukorera mu Rwanda nyuma yo kutubahiriza ibikubiye mu bihano yari yafatiwe.

Kuri uyu wa kabiri nibwo RURA yasohoye itangazo rihagarika ibikorwa bya Amezing Grace Radio nyuma yo kuba yari yahawe ibihano ndetse igahabwa n’ibaruwa isaba ubusobanuro ariko ubusobanuro batanze ntibwanyuze iki kigo ariyo mpamvu iyi Radio yambuwe uburenganzira bwo gukomeza gukorera mu Rwanda.

Mu bihano yari yahawe, yari yategetswe gusaba imbabazi Abanyarwanda ku kiganiro yanyujijeho cya Pasiteri Niyibikora Nicolas watutse abagore, akabapfobya yitwaje ijambo ry’Imana.

Mu bindi bihano harimo guhagarara mu ggihe cy’iminsi 30 itumvikana ndetse no gutanga amande ya miliyoni 2 agahabwa RURA mu gihe kitarenze iminsi 15.

RURA yafashe umwanzuro wo guhagarika iyi Radio nyuma y’uko kuwa 7 Gashyantare 2018 bamwe mu bakuriye Imiryango yibumbiye mu mpuzamiryango Pro-Femme Twese hamwe, bamaganiye kure Pasteri Niyibikora bavuga ko amagambo ye yuzuye ivangura, ndetse basaba ko akurikiranwa mu butabera.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Anthony Kulamba, Umuvugizi wa RURA, rivuga ko boherereje ubuyobozi bw’iyi radiyo ibaruwa ibusaba ibisobanuro ariko ibyo batanze bikaba bitaranyuze iki kigo ariyo mpamvu gifashe umwanzuro wo guhagarika iyi radiyo.

Radiyo Ubuntu butangaje yasabwe kandi kuba yamaze guhagarika ibikorwa byayo bitarenze nyuma y’iminsi ibiri uhereye kuwa 24 Mata 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *