Charly na Nina bashyize hanze amashusho y’indirimbo “I Do” bakoranye na Bebe Cool

Nyuma yo kugorana mu gukorana indirimbo na Sheebah Karungi ukomeje guca ibintu mu muziki muri Uganda no muri Eat Africa, Charly na Nina bakoranye indirimbo bise I Do na Bebe Cool bahita banasohora amashusho yayo.

kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mata 2018 nibwo abakobwa bamenyerewe mu muziki Nyarwanda, Charly na Nina basohoye indirimbo bakoranye na Bebe Cool wo muri uganda, indirimbo bise I Do.

Aba bakobwa bari bafite gahunda yo gukorana indirimbo na Shebbah ariko biza kuvugwa ko uyu muhanzikazi ukomeye wo muri uganda yamaze kubasimbuza Bruce Melody aribwo bahise bahitamo gukorana indirimbo yabo na Bebe Cool dore ko iyo bashaka gukorana na Shebbah nubundi yari iye.

Yaba amajwi cyangwa amashusho by’iyi ndirimbo byose byafatiwe muri Uganda dore ko indirimbo nyinshi z’aba bakobwa zikorerwa muri iki gihugu.

Charly na Nina bakoranye indirimbo I DO na Bebe Cool

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com