Ikigo kizwi cyane cya AirBus cyo mu igihugu cy’ubufaransa gisanzwe gikora indege nicyo cyatangaje ikinyabiziga gikubiyemo indege, cyagera ku umuhanda ku butaka kikaba imodoka na gari ya moshi ( train) ikaba yayise Pop.Up. [ Tubibutse ko AirBus ariyo yakoze ya ndege nshya ya Rwandair yitwa Ubumwe.]

Pop.Up_battery_system_copyright_Italdesign

Pop.Up ikoranye ubuhanga bukorano ( artificial intelligence ). aho uyibwira aho ugiye, muri make muriganirira. Airbus ikaba yarakoranye n’ ikigo gikomeye cya Italdesign cyo mu butaliyani ndetse kandi iyo Pop.Up ikaba yarakozwe hagendewe uko imodoka ya kera Volkswagen Golf yari iteye, BMW , Alfa Romeo ndetse ni izindi.

AirBus ntirasohora igihe runaka izajya hanze gusa izaba  ikoreshwa mu mikino ya VR nkuko tubikesha theverge ndetse na techcrunch uko byakomeje bibitangaza. Tukaba tuzagenda dukomeza kubakurikiranira amakuru mashya azagenda asohoka.