Google ni ikigo kinini gitanga serivise nyinshi zitandukanye, aho twavugamo nk’ ishakiro ( Search engine), ikarita y’isi, ndetse na serivise zo kwandikirana kuri murandasi ( gmail) ndestse n’ izindi…..

Google mail ubu irayoboye muri serivise zandikirana kuri murandasi ( mailing), kuko itanga uburyo bwinshi bufunguye k ubuntu kurusha izindi , aho twavuga nk’umutekano w’ubutumwa bwawe, n’ibindi tutarondoye…

Nyuma yo gukoresha Gmail , dore ibyiza nawe udashobora gucikwa mu gihe ukoresha Gmail. Ushobora kuba usanzwe uyikoresha gusa utaruzi buno buryo tugiye kugezaho:

1. Emeza “Undo Send” mbere y’uko ubutumwa bwawe bugenda nka mbere y’ igihe runaka.

Hari igihe ucikwa ugakanda kuri “Send” cg “Envoyer” bisobanura kohereza, nyamara wari utararangiza kwandika ubutumwa bwawe cg se utarabanza kubugenzura, igisubizo ni ukuba wongereye nibura amasegonda macye runaka noneho nyuma yo kubona ko hari ibyo ushobora kongera mu ubutumwa bwawe, ukaba wakanda “Undo“, ubutumwa bawe bukaba bwitonze kugenda.

send-undone

Dore uko wabihindura unyuza muri  “Settings>General” menu.

undo-send

hanyuma hariya hari imibare, wayongera cg ukayigabanya. Ntuzakore ikosa ryo kohereza ubutumwa bwawe butuzuye nyamara warukwiye kubunonosora neza.

2. Koresha “canned responses” mu kudatakaza umwanya wawe wandika ubutumwa bumwe.

Akenshi usanga ubutumwa bwinshi twandika buri gusa kuko wenda turi kubwoherereza abantu benshi cg se ubwo butumwa tukaba twarigeze kubwoherereza nyamara dushobora kohereza ubusa nabwo.

Andika ubutumwa bwawe hanyuma ububike ukoresheje “Canned response” ku uburyo ushobora kuzabukoresha  ikindi gihe.

canned-responses

Kwemeza canned responses,jya  muri Gmail>Settings>Labs> Canned Responses, hanyuma uyemeze.

3. Ushobora gukoresha  Gmail mu gihe utari kuri murandasi.

Ubu noneho ushobora gukomeza akazi kawe kandi utari kuri murandasi. ushobora kwibanda ku kazi kawe gusa nyuma ukaza gukenera ibiri muri email yawe kandi udafite murandasi, byoroshye rero kuko wasoma message zawe,wasubiza, washaka (search), nizabitswe ibyo byose wabibona nyuma nta murandasi. urasabwa kuzashyiraho aga porogarame kayo ka Gmail offline

gmail-offline

4. Hagarika gukomeza kwakira ubutumwa mu agahe gato

Wari bwasange buri gihe ubona“Inbox (1)”, birabangama

inbox-1

kandi kubera uri gukorera ku igihe udashaka ko ubutumwa bushya bukomeza kuza,ushobora guhagaritsa ubwo butumwa bushya gukomeza kuza.

inbox-10

Igisubizo ni Inbox Pause, ikwemerera gukora akazi kawe hanyuma mu igihe ushakiye ko ubwo butumwa buza, ukabyemeza ukanda “Pause” mu ububiko bwawe (inbox) ,nyuma ukabugarura “Unpause”ushaka ko noneho ubutumwa bwawe bushya buza.

pause-inbox

5. Rekera aho gukomeza kwakira ubutumwa utifuza.

Ujya wemeza kujya wakira ubutumwa runaka ( Subscribing) buturutse ahantu runaka, buguha amakuru cg se bugutumira mu nama runaka, nyamara rimwe na rimwe ugakomeza kwakira ubwo butumwa butanafite akamaro, koresha Unroll.me, aga porogarame kagufasha kudakomeza gukurikirana ubwo butumwa mu munota umwe gusa, wowe icyo ukora nyuma yo gufungura kariya ga porogarame, ureba abo udashaka gukomeza gukirikirana, ukabakuraho ( unsubscribe).

unsubscribed

Gusa ubu buryo bukora no ku zindi mbuga nka yahoo, hotmail ndetse na Gmail nyine.

6.Koresha uburyo bw’ umutekano bubiri (2) winjira muri gmail yawe.

Ubundi wari usanzwe uzi ko mbere yo kwinjira muri Gmail yawe, ukoresha izina (username) ndetse n’ijambo ry’ibanga ( password). Gusa ibyo ntibihagije ahubwo ushobora gukoresha uburyo 2, mu igihe wemeje gukoresha porogarame yitwa two-factor Authentication, bisobanuye ko uzakoresha uburyo busanzwe waruzi ariko hakiyongeraho kode ( code) uzohererezwa binyuze muri porogarame cg SMS yo muri telefone mbere yo kwinjiramo. two-factor authentication, cg ukoreshe iyitwa 1password ikwibukira ijambo ry’ibanga.

authenticator

Imbuga nyinshi nka  Dropbox, Apple, Facebook, Twitter, GitHub na Buffer, bakoresha ubu buryo bwa two-factor authentication.

7. Emeza kuzajya umenyeshwa ko hari ubutumwa wohereje bwagiye cg bwagezeyo cg bwanasomwe.

Iyo dukoresha whatsApp, tubona ko ubutumwa bwagiye (sent), bwageze kuri nyirabwo ( derivered) cg nyirabwo yanabusomye (read).:

Iyo dukoresha  Facebook Messenger, nabwo tubona nka biriya tuvuze ruguru:

Mu igihe ukoresha Gmail hamwe na porogarame ya Sidekick (a freemium app), ushobora kubona biriya nabyo tuvuze hejuru..

sidekick-notifications

Waruziko nibura dutakaza amasaha 13 mu icyumweru dukoresha serivise zo kwandikirana dukoresha murandasi ( E-mails) ? ese nawe warusanzwe ukoresha cyane e-mails? twandikire utubwire uko wakiriye iyi nkuru