Abanyeshuri 23 ba Kaminuza bahagaritswe bazira gukundana

Kaminuza ya kisilamu ,ishami rya Mbole muri Uganda yahagaritse abanyeshuri 23 bagaragaweho no kwinjira mu rukundo kandi amategeko ya Kaminuza atabyemera

Akanama gashinzwe imyitwarire muri Kaminuza ya kisilamu kafashe umwanzuro wo guhagarika abanyeshuri 23 kubera imyitwarire ihabanye n’imyemerere y’ikigo ikomeje ku baranga

Umunyamabanga w’Akanama gashinzwe imyitwarire muri iyi Kaminuza, Dr Sulait Kabali, yavuze ko bafashe umwanzuro wo guhagarika aba banyeshuri nyuma yo kwanga gukurikiza amategeko y’ikigo bagatangira kuzana inkundo muri kaminuza kandi amategeko y’iyi Kaminuza y’Abasilamu atabyemera.

Ati, “Muri aba banyeshuri bahagaritswe harimo abakurikiranweho ibyaha byo kujya mu rukundo bibaganisha ku busambanyi, uretse ko harimo n’abajura kandi ibi byose bihabanye n’amategeko y’iyi Kaminuza.”

Abayobozi b’iyi Kaminuza bakomeza bavuga ko niba abayeshuri bumva bakuze bagomba gusaba uburenganzira Dawah kugira ngo bashyingiranwe n’abo bakunda gusa nubwo baba babana ntibakemererwa kuza guhoberana, gusomanira,  …. mu kigo

Nkuko Daily Monitor ibitangaza, ngo kuwa 14 Mata 2018, ahari abanyeshuri bafashwe bari mu nguni mu masaha y’ijoro byatumye aka kanama gafata imyanzuro ikakaye harimo no kwirukana aba banyeshuri.

Abahagaritswe bahawe icyumweru kimwe cyo kujurira niba bumva icyemezo bafatiwe kibogamye cyangwa niba batemera ibyo bashinjwa.

Umwe mu bahagaritswe yavuze ko batunguwe n’iki cyemezo ko aka kanama kahubukiye gufata iki cyemezo katabanje kwita ku ngaruka aba banyeshuri bazahura nazo.

Abanyeshuri bahagaritswe mu gihe cy’umwaka harimmo n’abari mu mwaka wa nyuma biteguraga gukora ikizamini gisoza  amasomo yabo ya Kaminuza kuwa 23 Mata uyu mwaka.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *