Kagere Meddy yongeye kugira uburenganzira bwo kuba yakinira Amavubi

Kagere Meddy uri kwitwara neza mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’igihe atemerewe gukinira Amavubi kubera yafatwaga nk’umunyamahanga.

Nyuma y’aho u Rwanda rwakuyemo igihugu cya Congo Brazzaville ariko rukaza gukurwamo no kuba rwarakinishije Daddy Birori wari ufite ubwenegihugu bubiri, rwahise rufata umwanzuro wo kujya rukinisha Abanyarwanda gusa aribwo abakiniraga amavubi babonye ubwenegihugu mu buryo budakurikije amategeko harimo na Kagere Meddy bahise birukanwa muri iyi kipe.

Mu muhango wabereye ku mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mata 2018, abakinnyi nka  Jimmy Mbaraga (AS Kigali), Cyiza Mugabo Hussein (Mukura), Peter Otema uzwi nka Peter Kagabo (Musanze Fc), Lomami Marcel (umutoza muri Rayon Sports), Lomami Andre ( Kiyovu) bahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda baranabirahirira.

Muri uyu muhango Kagere Meddy ntiyabashije kuhagera ngo arahire bitewe n’uko ari muri Kenya kandi hanabayemo ibibazo byo gutenguhwa n’indege yagombaga kumuzana, gusa biteganijwe ko azarahira nyuma y’ibyumweru bibiri bitakunda akarahirira muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya.

 

Mu myaka ibiri ishize nibwo uu Rwanda rwafashe umwanzuro wo gukinisha abanyarwanda gusa, ndetse bamwe mu bari mu Mvubi barirukanwa basabwa ko niba bashaka gukinira u Rwanda babisaba bakabona ubwenegihugu binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com