Mohamed Sarah yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka

Mohamed Sarah ukinira ikipe ya Liverpool  n’ikihugu cya Misiri, atwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino 2017-2018 muri Shampiyona y’Ubwongereza, nyuma yo kwitwara neza agafasha ikipe ye kurangiza Shampiyona iri muri 4 za mbere ndetse no kuba ari umwe mu bayoboye mu gutsinda ibitego byinshi.

Mu muhango wo gutanga iki gihembo, Mohamed Sarah yahigitse abakinnyi batatu bo mu ikipe ya Manchester City yamaze gutwara igikombe cya Shampiyona y’Ubwongereza (Kevin de Bryne, Leroy Sane na David Silva) ndetse na rutahizamu wa Tottenham, Harry Kane.

Akimara gutwara iki gihembo yatangaje ko yishimye cyane kuba yaravuye mu Bwongereza aterekanye icyo ahoboye ariko yagaruka mu Bwongereza akasha kwerekana ko afite umupia mwinshi mu maguru.

Yagize ati, “Ndishimye kuba mbaye umukinni mwiza w’umwaka, nkaba narabashije kwerekana umukino wanjye kuko navuye mu bwongereza ubwo nakinaga mu ikipe ya Chelsea nterekanye icyo nshoboye ariko kuri ubu ndishimira ko abakinnyi bagenzi banjye bambonyemo ubushoozi”

Mu birori byabereye Grosvenor House mu Murwa mukuru London, Mohamed Sarah yabaye umukinnyi watowe n’abakinnyi bagenzi be bemeza ko ashoboye ndetse Leroy Sane agirwa umukinnyi mwiza w’umwaka ukiri muto.

 

One thought on “Mohamed Sarah yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka

  • April 26, 2018 at 4:13 pm
    Permalink

    ok ni umuhanga pe

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com