Amavubi U20 anganije na Kenya ahita ayisezerera

Umukino wahuzaga ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 waberaga kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, urangiye amakipe yombi anganya 0-0 bihita biha amahirwe amavubi yo gusezerera ikipe ya Kenya kubera igitego yatsindiye hanze.

Ni umukino watangiye ubona ubereye ijisho kuko impande zombi zashakaga kubona igitego mu minota ya mbere ariko nyuma yo kuba igice cya mbere cyarangiye nta yibashije kubona igitego byatumye mu gice cya kabiri amavubi u20 ikina isubira inyuma byaje no kuyihira umukino urangira nta gitego cyinjiye.

Mu mukino ubanza ikipe y’u Rwanda yari yanganije na Kenya 1-1, igitego  yabonye mu minota ya nyuma y’umukino gitsinzwe na rutahizamu usanzwe ukinira ikipe ya APR FC, Lague.

Aya makipe ari guharanira tike yo kuzakina imikino y’igikombe cya Africa cyabatarengeje imyaka 20 kizabera mu gihugu cya Niger muri 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com