ABAHANGA BEMEJE KO ABANTU BAHOZA AMAFOTO Y’ABO BASHAKANYE KURI INSTAGRAM HARI IBINDI BABA BASOBANURA

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bemeje ko kuba umwe mu bashakanye yahoza amafoto ya mugenzi we kuri instagram atari ikimenyetso cy’uko babanye neza buri gihe kuko binagaragaza icyizere gike amufitiye.

Abasesenguzi mu by’imibanire bavuga ko hari abakoresha amafoto y’abo bashakanye ku mbuga nkoranyambaga nk’uburyo bwo guhisha amakimbirane bafitanye.

Huffngtonpost dukesha iyi nkuru yagaragaje ko ari ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 108 bubatse ingo, bo muri Kaminuza ya Chicago bukorwa n’inzobere mu by’imibanire, Jennifer Chappell Marsh, ufite ikigo gitanga ubujyanama.
Yavuze ko akurikije ibyo abo bantu basubije abenshi babikora cyane ari uko batangiye kubona ko umubano utarimo kugenda neza kandi batifuza gutakaza abo bashakanye.

Icyo gihe udashaka gutakaza umukunzi we usanga yatangiye gushyira amafoto y’umugabo we cyangwa y’umugore we ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri instagram nko kumugaragariza ko akimukunze cyane, ko umubano wabo ugikomeje nubwo yaba yabuze uko abimubwiramo mu magambo.

Jenniffer ati “ Buri gihe usanga iyo abashakanye umwe afite impungenge z’imyitwarire ya mugenzi we ahita ashaka uburyo yagaragaza ko icyaba cyose we akimukunze ndetse abasha no kubigaragaza amushyira ku mbuga akurikiranirwaho.”

Ikindi yabonye ni uko igihe umubano watangiye kuzamba kandi hari utifuza kubivamo akoresha uburyo bwo gushyira amafoto ye n’ay’umukunzi we kuri izo mbuga kugira ngo byibura abone ihumure binyuze mu nshuti zimikurikirana.

Ati “ Biba ari nko gushaka ihumure n’amagambo abwirwa n’abandi bashimagiza umubano afitanye n’uwo bashakanye, kugira ngo nihagira ikibazo bazavuge ko we yari umuntu utewe ishema n’uwo bashakanye.”

Danielle Kepler indi nzobere mu by’abashakanye na we yatangaje ko usanga iyo umwe adakunda iby’uko mugenzi we amushyira ku mbuga nkoranyambaga na byo biteza ingorane.

Ati “ Mpora nakira abashakanye bafitanye amakimbirane kubera imbuga nkoranyambaga. Umwe akavuga ati ‘sinshaka ko amafoto yacu ahora ku mbuga nkoranyambaga ,undi akavuga ati sinzi impamvu yanga ko mushyiraho ubwo ntankunda, ubwo ntashaka ko abandi bamenya ko ndi umugore we cyangwa umugabo we.’”

Yavuze ko umwe bimugaragarira nk’aho mugenzi we atamwiyumvamo nyamara hari ubwo aba ari uburyo yumva ko adakunda ko ikibaye cyose kijya hanze.

Aba bahanga mu by’imibanire bavuga ko nta rugo rwubakwa nk’urundi buri wese agira uburyo bwe, gusa batangaza ko isura y’urugo n’imibare yarwo itagaragarizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Abashakanye ngo baba bagomba kwemeranya ku mafoto yabo bombi ajya ku mbuga nkoranyambaga, aho kugira ngo ibe inzira yo gutanga abagabo y’uko mwagiranye ibihe bitandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *