Nigeria: Abarimu 4500 birukanwe ku kazi kubera ubumenyi buke

Igihugu cya Nigeria cyafashe umwanzuro wo kwirukana abarimu benshi mu gace ka Kaduna mu Majyaruguru y’iki gihugu nyuma yo gusanga ntacyo bafasha uburezi bw’iki gihugu ahubwo badindiza abana.

Ushinzwe uburezi, Lawal Danjuma yabwiye  bbc ko ibyo kwirukana abarimu babikoze kugira ngo barengere inyungu z’abanya-Nigeria.

Ati, “Nta mwanya uhari ku barimu batanashobora kwandika ibaruwa yoroheje, tubirukanye rero ku tubona aribyo biri buze gufasha abana ndetse n’uburezi muri Nigeria”

Agace ka Kaduna mu Majyaruguru ya Nigeria gaherutse guha akazi abarimu 15,897 nyuma yaho bari birukanye abagera ku bihumbi 22 bari batsinzwe ikizami cyo mu mwaka wa gatandatu.

Amazina y’aba barimu birukanwe kubera ubushobozi buke bafite mu byo kwigisha, azatangazwa mu gihe Leta izaba iri gushaka ababasimbura mu mirimo.

 

One thought on “Nigeria: Abarimu 4500 birukanwe ku kazi kubera ubumenyi buke

  • April 21, 2018 at 3:59 pm
    Permalink

    Nicyo cyabashobora. no mu Rwanda baje babamaramo

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *