Nyuma yo kubwirwa na Zari ko abana be batamufata nka se, Diamond Platnumz ari mu maboko ya Polisi azi.

Umuhanzi ukunzwe cyane muri Tanzania ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye, Diamond Platnumz ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho gusakaza amafoto y’urukozasoni bije bikurikira amagambo yari yabwiwe na Zari ko abana be batakimwifuza kuko batazi niba ari na se ubabyara.

Minisitiri w’Itumanaho muri Tanzania, Harrison Mwakwembe ubwo yari mu Nteko Ishingamatego yavuze ko batazigera bihanganira abantu bashyira ahanze amafoto cyangwa ibihangano bibangamira kandi bikica umuco w’Abatanzaniya.

Harrison Mwakwembe yakomeje avuga ko atari Diamond gusa uri buze gufungirwa gushyira hanze amafoto yangiza umuco ahubwo ko na Nandy ari gushakishwa n’igipolisi cya Tanzania ngo afungwe nyuma yo gusohora amafoto yangiza  umuco.

ibi itneko yabigarutseho nyuma y’aho umudepite wo mu ishyaka rya CCM ritavuga rumwe na Leta, GoodLuck Mlinga yari yasabye ko abahanzi batakomeza kubangamirwa mu bihangano byabo kuko babikora bagamije guteza imbere ibihangano byabo.

 

Diamond afunzwe nyuma y’igihe gito zimwe mu ndirimbo ze zifunzwe kubera ko zari zifite amashusho ngo ahabanye n’umuco wa tanzania

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *