Nyagatare: Imvura yivanze n’umuyaga yahitanye umwana, abandi bajyanwa mu bitaro

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu mpera z’icyumweru gishize yahitanye umwana w’imyaka 12 yangiza amazu y’abaturage ndetse abandi batembanwa n’umuvu ariko bajyanwa kwa muganga baravurwa.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Kirombe ihitana umwana umwe, abandi bari batembanwe n’umuvu babasha kuvurwa barakira.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyemariya Domithille yavuze ko ibi biza byahitanye umwana umwe w’imyaka 12 abandi bakajyanwa kuri Centre de Santé

Domithille yagize ati,  “Umwe mu bari batembanywe n’umuvu mwinshi niwe witabye Imana ariko abandi bose bari bagizweho ingaruka n’ibi biza bajyanywe kuri Cente de Sante ya Nyarurema babasha kubavura barakira.”

Musabyemariya Domithille yahumurije abagizweho ingaruka n’ibiza avuga ko raporo y’ibyabaye yagejejwe kuri Minisiteri ibishinzwe.

Ati, “Ubusanzwe iyo habayeho Ibiza nkibyo habaho ubutabazi, ubuvugizi rero bwarakozwe twohereje raporo kuri Minisiteri ibishinzwe ku buryo rwose abagizweho ingaruka n’ibi biza bazafashwa”

Ibiza bikomeje guhitana abaturage benshi aho mu kwezi gushize kuwa 10 Werurwe inkuba yakubise urusengero rw’Abadivantisiti rwarimo abasaga 200 baje mu materaniro,abagera kuri 15 bagahita bahasiga ubuzima abandi 140 bakajyanwa kuvurirwa muri CHUB.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com