Uburusiya bwamaganiye kure ibyo kuba buri gusibanganya ibimenyetso ku gitero cyo muri Syria

Uburusiya buri guhakana ibyo kuba buri kugerageza guhisha no kuburizamo ibimenyetso bigaragaza ko muri Syria hagabwe igitero hifashishijwe intwaro za kirimbuzi.

Uburusiya bushinjwa n’ibihugu by’I Burayi na Amerika kuba bufite uruhari mu biri kubera muri Syria, ari nabyo byatumye ibihugu bidashyigikiye icurwa ry’intwaro za kirimbuzi byfata  umwanzuro wo gutera Syria.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Amerika yafatanije n’Ubufaransa ndetse n’Ubwongereza bakohereza ibisasu muri Syria mu gace ka Douma gakorerwamo intwaro za kirimbuzi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya,  Hardtalk yavuze ko iki gihugu kitigeze gishaka guhisha ibimenyetso bigaragaza ko igitero cyo muri Syria cyakoreshejwemo intwaro za kirimbuzi.

Abakora ubucukumbuzi ku gitero cyabaye muri Syria kuri ubu bageze mu gace ka Douma havugwa gukorerwa ibisasu bya kirimbuzi hafi y’Umurwa Mukuru Damas.

Ikigo cy’Ubwongereza gishinzwe kugenzura no gukumira ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi, OPCW (Organisation for the Prohibition of Chemical Weapons) cyasabye ko Intumwa ziri gukora ubushakashatsi zahabwa umwanya ntihagire uzibangamira kuko ibiri gukorerwa muri Syria bifite ingaruka ku baturage.

Amerika, Ubufaransa ndetse n’Ubwongereza bagabye igitero kuri Syria kuri uyu wa gatandatu nyuma y’aho ingabo z’iki gihugu zifatanije n’iz’Uburusiya bakagaba igitero bivugwa ko hifashishijwe intwaro za kirimbuzi ahari umutwe utavuga rumwe na Leta kuwa 07 Mata 2018

Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga ku muganbane w’I burayi bahuriye muri Luxembourg kugira ngo bigire hamwe uko hatakongera kubaho icurwa ry’ibisasu bya kirimbuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com