Commonwealth: Ubushyuhe bwinshi kimwe mu byatumye u Rwanda rutaha nta Mudali n’umwe rwegukanye

Imikino ya Commonwealth yaberaga muri Australia, isoje u Rwanda nta mudali n’umwe rubonye aho bavuga ko ikibazo gikomeye bagize cyabaye ubushyuhe bwinshi umubiri wabo utamenyereye.

Kuri iki cyumweru nibwo imikino ya Commonwealth yasojwe, gusa abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda bavuga ko bagize imbogamizi z’ikirere cyari gishyushe cyane bityo bituma bamwe batarangiza amarushanwa.

Alex wagombaga kwiruka ibirometero 42, ntiyabirangije kuko yageze ku kirometero cya 36 umubiri we ukananirwa kwihanganira ubushyuhe agahita avamo adasoje.

Mu kwiruka ibirometero 5, Umunyarwanda waje hafi ni  Sugira waje ku mwanya wa 7 akoresheje 14’03”51, naho Tuyishire Christophe aba uwa 14 akoresheje 14’39”29  mu bakinnyi 17 basiganwaga.

Abakinnyi b’Abanyarwanda kandi baritegura indi mikino ya Commonwealth iteganijwe muri 2020, ikazabera mu Buyapani mu Mujyi wa Tokyo.

Nzeyimana Alexis wasoreje ku kirometero cya 36 avuga ko ubushyuhe bwari bwinshi umubiri we utari bukomeze kubwihanganira

U Rwanda rwatangiye kwitabiri iyi mikino muri 2010 ubwo yari yabereye mu Murwa mukuru w’Ubuhinde I Delhi, gusa kugeza magingo aya nta mukinnyi n’umwe w’u Rwanda urabasha kwegukana umudali muri iyi mikino.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *