Rayon Sports yerekeje I Maputo mu mukino wo kwishura wa CAF Confederations Cup

Ikipe ya Rayon Sports ifite impamba y’ibitego bitatu yatsindiye I Kigali yerekeje muri Mozambique aho igiye gucakirana na Deportivo Costa du Sol kugira ngo habonekemo imwe yerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup

Bahagurutse nyuma y’ibyavuzwe muri Rayon ndetse n’abakinnyi bamwe bakaba batabashije kujyana n’ikipe kuko bakekwagaho ko bashobora kuba baravuganye n’abafite aho bahuriye n’iyi kipe.

Irambona Eric Gisa yari yakoranye imyitozo ya nyuma n’abandi kuri iki cyumweru ndetse mu bakinnyi 19 bagomba kujyana n’ikipe yari arimo, ariko ku munota wa nyuma yaje gusanga atari mu bagiye muri Mozambique bikekwa ko yaba yari yavuganye n’abo mu ikipe ya Costa du Sol.

Umutoza wa Rayon Sports Ivan Mineart, ibi byo kuba uyu mukinnyi yaba yariye ruswa yabihakanye avuga ko nawe abyumva gutyo ko icyatumye bamusiga ari uko yavuye aho ikipe yari iri kicukiro akajya mu rugo iwe atatse uruhushya.

Mu mukino wabaye kuwa 06 Mata 2016, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye I Kigali ikipe ya Costa du Sol ibitego 3-0 aho kuri ubu kugirango rayon ikomeze ijye mu matsinda ya CAF Confederations Cup, isabwa kudatsindwa ibitego birenze bitatu igihe yo yaba  itabashije kubona igitego.

Rayon Sports yahagurukanye impamba y’ibitego bitatu

 

Abakinnyi 18 Ivan Minaert azitabaza barimo;Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga 3, 4.Mugisha Francois 25, Usengimana Faustin 15, Mukunzi Yannick 6, Shaban Hussein Tchabalala 11, Manishimwe Djabel 28, Christ Mbondy 9, Ndayisenga Kassim (GK, 29), Mugabo Gabriel 2, Manzi Thierry 4, Niyonzima Olivier 21, Muhire Kevin 8, Ismaila Diarra 20, Mugume Yassin 18, Nahimana Shassir 10, Mutsinzi Ange Jimmy 5.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com