Amerika yagabye igitero cya mbere kuri Syria

Amerika ifatanije n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bagabye igitero kuri  syria bagamije kurandura burundu icurwa ry’intwaro za Kirimbuzi zikorerwa muri iki gihugu

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 14 Mata 2018 nibwo Amerika ifatanije n’Ubwongereza ndetse n’Ubufaransa  nibwo byarashe ibisasu kuri Syira, ariko barashe batagambiriye guhitana abaturage b’iki gihugu ahubwo bashaka kurimbura ahakorerwa intwaro za Kirimbuzi.

Ibisasu byaguye mu murwa mukuru w’iki gihugu, muri Damascusa ndetse n’utundi duce twegereye umujyi nkuko igisirikare cya Amerika kibitangaza.

Uburusiya bukimara kumenya ibibaye bwabwiye Amerika ko ibi ari uguhangana ko budashobora kurebera, ko iki gihugu kigomba kwitegura ingaruka.

Perezida Trump avuga ko ibi bikorwa byo gutera Syria bikozwe hagamijwe kurwanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse n’icurwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Ati, “Ubwami bw’Abongereza, Ubufaransa na Leta zunze Ubumwe za Amerika twahuje amaboko tugamije kurandura gucurwa kw’intwaro za kirimbuzi ndetse no guhangana n’abashaka kubangamira umutekano ’abatuye iyi si”

Trump yakomeje avuga ko batazigera na rimwe bihanganira ibihugu bikora intwaro za kirimbuzi.

Iki gitero cyagabwe kuri Leta ya Bashar al-Assad gifite byinshi gisobanuye hagati ya Syria n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi na Amerika kuko hari hashize imyaka irindwi hari intambara y’amagambo hagati y’ibi bihugu.

Iki gitero cyakomerekeje bamwe mu baturage ba Syria ariko Leta ya Amerika yo iratangaza ko nta makuru baramenya niba hari umunyamerika waba yagiriyemo ikibazo

One thought on “Amerika yagabye igitero cya mbere kuri Syria

  • April 14, 2018 at 2:30 pm
    Permalink

    mbabajwe n’abaturage ba Siliya gusa

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *