Perezida wa CAF yifatanije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupra w’Amaguru muri Africa  (CAF)Ahmad Ahmad yifatanije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 24.

Mu ibaruwa yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuri uyu wa kane, Ahmad agaragaza ko ibyabaye mu Rwanda bitazigera biva mu ntekerezo z’ikiremwamuntu.

Ahmad ati,  “Nandikanye iyi baruwa umubabaro n’agahinda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Ubuzima bw’inzirakarengane; abagore abana abakuru ntimuzigera mutuva mu ntekerezo”

Avuga ku bemeye gutanga ubuzima bwabo yagize ati “Mwitangiye u Rwanda  rufite amahoro, ibitambo byanyu bizakomeza kutuyobora ku buryo ubuzima bw’abaturage benshi butazongera kujya mu buribwe”

Yakomeje agira ati, “Nubwo siporo itakivanga na politike ya Leta, tugomba kwizera ko ihuriza abantu hamwe bakabasha kwiyumvanamo ndetse no kugarura amahoro, wenda siporo yafasha abanyarwanda n’imiryango yabo kwibagirwa agahinda bafite nubwo bishobora kuba iminota mike y’umukino gusa.”

Perezida wa CAF yasoje asaba Abanyarwabda gukomeza kugira ibyiringiro no gukomeza gutera imbere kandi ko CAF yifatanije nabo mu bihe bitaboroheye

Iyi baruwa yo kwifatanya n’Abanyarwanda ije nyuma y’ukwezi kumwe gusa Perezida wa CAF Ahmad Ahmad agiriye uruzinduko mu Rwanda aho yanasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi aho yavuye mu Rwanda yitanze $2,000.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *