Abashaka kuvuguruza ibimenyetso bya Jenoside bamenye ko ukuri guca mu ziko ntigushe-Bernard Makuza

Perezida wa Sena Bernard Makuza asanga ukuri igihe cyose kugomba gutsinda kuko hari abashaka kuvuguruza ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ariko ntibateze kubigeraho kuko ukuri kurivugira.

Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,  mu muhango wabereye ku rwibutso ruri i Rebero mu Karere ka Kicukiro, umuyobozi wa Sena Bernard Makuza yavuze ko abashaka kuvuguruza ibimenyetso bya Jenoside badashobora kubigeraho kuko ukuri guca mu ziko ntigushye.

Yagize ati, “Abashaka kubivuguruza, ibimenyetso birahari ntibazatinda kubona ko ukuri guca mu ziko ntigushe”

Makuza yakomeje avuga ko buri gihe bikwiye kutubera umwanya nyawo wo gukomeza kwibukiranya impamvu yatumye bibaho kuko ntibyikoze.

Yakomeje avuga ko kwibuka ari umuco wahozeho no kuva kera ko abakurambere batatereraga iyo hagiraga uwitaba Imana.

Makuza ati, “Kwibuka ni umuco wari usanganywe n’Abakurambere bacu kuko iyo umuntu yapfaga bafataga umwanya bakamwibuka kandi mu gihe cyo kumwibuka hari ibyabaga biziririzwa. Ibi ni ibitwereka agaciro umuntu yamwe afite mu muco Nyarwanda mu muryango nyarwanda,… gahunda yo kwibuka abatutsi bahitanywe na Jenoside ni amateka.”

Bernard  Makuza yakomeje avuga ko ubuyobozi bwakomeje kugenda bushaka ibisubizo bikaba ari nayo mpamvu twahisemo kwibuka twiyubaka.

Yavuze ko iyo abanyepolitike bafite umutima wo kunga abanyarwanda no kutabaremamo amacakubiri baza kuba benshi imbaga y’abahitanwe na Jenoside itari kutuvamo.

Ati, “Iyo Abanyepolitike twibuka none baza kuba benshi jenoside ntiba yarageze aha igahitana abantu benshi, Abanyepolitike twibuka none baduha umukoro wo guhora dushyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, kwibuka by’ukuri abanyepolitike bashyinguye muri uru rwibutso ni ukubafatiraho urugero.”

Yavuze ko kuri ubu u Rwanda rushima cyane Inkotanyi zitanze zigahagarika jenocide,  n’abandi bagize umutima bakanga kwitandukanya na bagenzi babo nka Habumugisha wahereye mbere ari umyobozi muto agakomeza kwita ku banyarwanda n’isanamitima.

Yasabye abayobozi ko bafata iya mbere mu kugarura amahoro ati, “Ubumwe bwacu buhere kuri twe abayobozi tubusakaze mu baturage kugira ngo dukomeze inzira twiyemeje. Indanga gaciro dusanga mu bayobozi twibuka none biraduha ikigereranyo twibuka.”

Yavuze ko abayobozi bafite ubushobozi bwo gutuma habaho amahoro arambye mu baturage ati, “Uyu munsi dufite ubuyobozi bushyira imbere bwa bumwe, ubundi turi bamwe kuki duhereye ku bayobozi tutahagarara aho ngaho kugira ngo dukomeze twubakire aho ngaho kuko turi abanyarwanda.”

Yibukije Abanyarwanda ko nubwo kwibuka ku rwego rw’igihugu bisojwe ariko ko kwibuka bigikomeje mu minsi ijana aho basabwa kwitabira ibikorwa binyuranye byo kwibuka biteganijwe muri iki gihe.

Urwibutso rwa Rebero rwabereyeho umuhango wo gusoza icyumweru cy’ icyunamo ku rwego rw’igihugu rushinguyemo imibiri igera ku 14,000 biciwe mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali harimo n’abanyepolitike 12.

 

One thought on “Abashaka kuvuguruza ibimenyetso bya Jenoside bamenye ko ukuri guca mu ziko ntigushe-Bernard Makuza

  • April 13, 2018 at 12:37 pm
    Permalink

    Ntibizon gera ukundi

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com