Leta y’u Rwanda yahagaritse burundu abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ireme ry’Ubuhinzi n’Ubworozi

Ibiro bya Minisitiri w’’Intebe byirukanye burundu abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ireme ry’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB gusa impamvu birukanwe ntizagaragajwe muri iri tangazo.

 

Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mata 2018, Leta y’u Rwanda isezereye ku mirimo abakozi bo muri RAB barimo Dr Cyubahiro Bagabe Marc wari umuyobozi mukuru, Dr Daphrose Gahakwa wari umuyobozi mukuru wungirije.

 

Mu bandi bahagaritswe  kandi harimo Nizeyimana Innocent wari ushinzwe imicungire y’ubutaka no kuhira ndetse na Nyirasangwa Violette wari umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange muri iki kigo.

leta y’u Rwanda iri gukora impunduka mu bayobozi bayobora ibigo na za minisiteri, kuko ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe hirukanwe abayobozi bakuru batanu ba REB

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com