Uganda:Buri muntu ukoresha imbuga nkoranyambaga azajya yishyura Shs100 ku munsi

Muri Uganda hagiye kujyaho itegeko risaba buri muntu ukoresha imbuga nkoranyambaga kwishyura amashilingi 100 ku munsi hagamijwe kuzamura ingengo y’imari y’iki gihugu.

Minisitiri David Bahati yabwiye itangazamakuru ko gahunda yo kwishyura Shs 100 ku muntu wese ukoresha imbuga nkoranyambaga muri iki gihugu igomba gutangira vuba kugira ngo hongerwe ingengo y’imari iki gihugu kivuga ko ikiri hasi.

Minisitiri David avuga ko Shs 100 kuri buri SIM Card atari menshi kuko atazacibwa buri wese ahubwo azacibwa abaganira gusa kuko abakora ubushakashatsi cyangwa abakoresha internet bagamije kwiga ntayo bazajya bacibwa.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko abazasoreswa ari abakoresha imbuga nkoranyambaga zo kuganira gusa cyangwa gusetsa nka WatsApp, Twitter, Facebook, Skype na Viber.

Mu minsi ishize  nibwo Perezida Museveni yatangaje ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bagomba kujya babisorera ariko ntiyavuze icyo yagendeyeho ngo yemeze ko izi mbuga nkorambaga ari iz’amagambo gusa.

Iki cyemezo cyamaganiwe kure n’Imiryango ifite aho ihuriye n’uburenganzira bwa muntu nka Human rigahts, abatavuga rumwe na Leta, aho bavuga ko uku ari ukubangamira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage

Iki cyemezo kizatangira gukurikizwa kuwa 01 Nyakanga uyu mwaka, igihe umushinga uzaba wamaze gutowe ku bwiganze bw’amajwi mu Nteko Nshingamategeko.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com