Abayobozi bakuru ba REB bahagaritswe kubera imfashanyigisho n’impamyabumenyi

Nyuma yo kuba Abayobozi batanu ba REB baraye bahagaritswe n’inama y’Abaminisitiri bashobora gukurikiranwa nyuma yo kuba batarubahirije ibyo basabwaga na Leta harimo gukorera impamyabumenyi mu rwanda ndetse no kugeza imfashanyigisho kubo zigenewe kandi bigakorerwa ku gihe .

Mu nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahagaritse abayobozi bakuru ba REB (Rwanda Education Board) bazira imfashanygisho ndetse n’impamyabumenyi zitagerera igihe kubo zigenewe.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène yavuze ko impamvu nyamukuru zatumye bahagarika aba bayobozi harimo kuba batarubahirije gahunda yo gukorera impamyabumenyi mu Rwanda ku barangije amashuri yisumbuye andi zikaba zibageraho zitinze.

Dr Mutimura Eugène yagize ati “Impamyabumenyi z’abanyeshuri barangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri y’isumbuye zigomba gukorwa ku gihe, aho byatwaraga imyaka ibiri cyangwa itatu kugira ngo zikorwe, kandi zigakorerwa hanze mu gihe politiki ya leta isaba ko zikorerwa mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Byatwaraga umwanya munini bigatuma abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye batabona amahirwe yo kujya muri za kaminuza hirya no hino ndetse ntibiteze imbere politiki ya leta igamije ko umutungo wa leta uhama mu gihugu muri gahunda ya Made in Rwanda.”

Indi mpamvu yatumye abayobozi ba REB bahagarikwa harimo kuba imfashanyigisho zitarageraga kubo zigenewe ku gihe ugasanga hari abaturage babitse ibitabo mu mago yabo, aho mu minsi yashize mu nzu y’umuturage wo mu Karere ka Karongi hasanzwe amakarito 186 y’ibitabo avuga ko yari yarabibikijwe ariko ababimubikije ntibagaruke kubitwara.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura avuga ko ibi bari kubikora kugira ngo ibibazo biri mu burezi bw’ibanze bizabe byamaze kubonerwa umuti mu mwaka utaha.

Dr. Mutimura yagize ati “Iyi niyo mpamvu turigufata ibyemezo bikomeye, kugira ngo ababifitemo intege nke, abadindiza iyo program nk’uko Leta yabyiyemeje bazajya babibazwa.”

Abayobozi bahagaritswe ku mirimo yabo harimo Dr. Musabe Joyce wari umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho, Dr. Tusiime Rwibasira Michael wari umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi, Mujiji Peter wari umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imirimo Rusange, Karegesa Francis wari umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari na Bagaya Rutaha wari umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amasoko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *