Gicumbi: Inkuba ikubise J.Baptiste Nsanzimana ahita yitaba Imana

I Gicumbi inkuba ikubise umubitsi wa Compasiyo Kagamba wari uri kwakira umubyeyi w’umwana ahita agwa igihumure ajyanwa kwa muganga ari naho byaje kwemerezwako yamaze gushiramo umwuka.

Kuri uyu wa gatatu ahagana mu ma saa munani, mu kagari ka Kabuga, mu Mudugudu wa Kabeza, mu Karere ka Gicumbi inkuba ikubise Uwitwa Nsanzimana J. Baptiste, Umubitsi wa compassion Kagamba ahita agwa igihumure atwarwa ku bitaro ariho yaje gushiriramo umwuka.

Uwaganiriye na Savoir plus.rw wari uri aho inkuba yakubitiye J.Baptiste yagize ati, “ Imvura yagwa ari nyinshi ubwo Nsanzimana J.Baptiste yari ari kwakira umubyeyi w’umwana Mukakarasi Angelina ufite umwana usanzwe ufashwa n’iyi kompasiyo yari abereye Umubitsi.”

Akimara gukubitwa n’inkuba yabuze uko ahumeka haje imodoka ihita imujyana ku bitaro bya byumba ariho yaje gushiriramo umwuka.

Benihirwe Charlotte ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gicumbi yemeje aya makuru avuga ko J.Baptiste yahitanwe n’inkuba ubwo yakiraga umubyeyi.

yagize ati, “Ni byo koko inkuba yakubise J.Baptiste Nsanzimana  wari usanzwe ari umubitsi wa Kompasiyo ahita ashiramo umwuka bajyana umurambo ku bitaro bya Gicumbi”Automatic word wrap


Muri uyu mwaka inkuba zakunze guhitana abantu hirya no hino mu gihugu, aho mu minsi ishize inkuba yakubise urusengero rw’Abadivantisite abagera kuri 17 bakahasiga ubuzima.

2 thoughts on “Gicumbi: Inkuba ikubise J.Baptiste Nsanzimana ahita yitaba Imana

  • April 11, 2018 at 8:03 pm
    Permalink

    iyi nkuba ko wagirango ni indogano?

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com