Pascal Nyamulinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Nyamurinda Pascal wayoboraga umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite nyuma y’umwaka umwe n’amezi abiri asimbuye Mukaruriza Monique wagiye kuba Amabasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Umuyobozi ushinzwe  itangazamakuru mu mujyi wa Kigali , Rangira yemeje ko iyi nkuru koko ariyo nabo bamenye ko yeguye ari ko nta makuru baramenya ku mpamvu zaba zamuteye kwegura dore ko mu ibaruwa ye yavuze ko ari impamvu ze bwite.

Nyamurinda Pascal yatorewe kuba Umuyobozi w’ umujyi wa Kigali tariki ya 17 Gashyantare umwaka ushize wa 2017 asimbuye Mukaruliza Monique wari umaze kugirwa Amabasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Nyamurinda icyo gihe yari yatowe ku bwiganze bw’amajwi 161 mu gihe Umuhoza Aurore bari bahanganye yagize 35, mu matora yabereye mu cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali , tariki ya 17 Gashyantare umwaka ushize

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *