Ubuhamya bwa Theoneste warokokeye mu Kiliziya cyatwikiwemo imbaga i Gahanga

Ubwo Umurenge wa Gahanga wibukiraga Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ahagiye kubakwa Urwibutso rushya ruzashyingurwamo imibiri y’abazize Jenoside igera ku 16797, umwe mu barokokeye kuri kiliziya y’I Ghanga yatwikiwemo imbaga y’Abatutsi bari bahahungiye yavuze inzira y’ubuzima bugoranye yanyuzemo akaba agejeje magingo aya agihumeka umwuka w’abazima.

Theoneste Uwitonze yavuze ko ubuzima bwe bwari burinzwe n’Imana kuko bicaga bagenzi be areba ariko we agakomeza kugenda arokoka bakica abagore batwite ari kureba, bagatwika aho yari ari ariko ntashye.

Theoneste yagize ati, “Twari twahungiye hano mu ba Padiri twumva ko ariho turi burokokere ariko abasirikare baza kuhadusanga batangira gutera gerenade, batera izigera kuri 3 ariko zanga guturika abasaza bahitamo kuzidunda hasi ngo zibaturikane bapfe neza bataza kwicwa bashinyagurirwa, ariko undi mugabo wari uri aho atera iya kane iraturika ituritsa n’izo 3 zihita zihitana imbaga y’abantu bari aho njye nari nihishe munsi y’urubaho ndi ku bireba”

Yakomeje agira ati, “Umwe mu basirikare wari uwo muri ako gace yavuze ko abo batishe agiye kubashakira ubufasha agarutse agarukana n’abasirikare benshi basaba abihishe ko bavayo, bavuga ko bunamuye icumu nta muntu bari bwongere kwica ko n’abakomeretse bagiye kubashakira ubuvuzi ariko uko abantu bavagayo bahitaga baraswa nabwo haraswaga abafite amafaranga abandi bagatemagurwa, njye kuko nta mafaranga nari mfite nagumye mu bwihisho”

Yakomeje avuga ko yababajwe bikomeye n’uko yafashwe yaje gushakira umugore wari wabyaye urwembe cyangwa icyuma ngo abyifasheshe asharira umwana wari umaze kuvuka ariko yahagera agasanga umugore bamaze kumwica.

Ati, “Nyuma yuko abo basirikare batwitse imirambo y’abo bari bamaze kwica nanjye aho nari ihishe munsi y’urubaho nkatangira kugerwaho n’umuriro, naranyereye njya kwihisha mu gashyamba kari hano hepfo nihisha hamwe n’umugore wari utwite ariko ahita abyara mbura icyo namufasha kuko nari umwana ariko antuma kumushakira urwembe cyangwa icyuma kuko yumvaga ko mu byo abari bahungiye kuri iyi kiliziya bari bitwaje hataburamo urwembe cyangwa icyuma”

Akomeza agira ati, “Naragiye ngezeyo bahita bamfata bambaza aho mvuye mvuga ko nari nje gushaka amazi yo kunywa, bahise badutondesha umurongo batujyana ku kibuga ariko tugeze ahantu mu rutoki nabonye ahari toilet mpita mva mu murongo bucece nyijyamo mpagararamo igihe kirekire mbona nta wankurikiranye bamaze kurenga nsubira inyuma njya kureba wa mugore ariko namugezeho nsanga bamaze kumwica”

I Kiliziya cy’I Ghanga ahatwikiwe imbaga y’abatutsi yari yizeye ko ubwo ari mu bihaye Imana bari buharokokere ariko ntibyakunda abantu baricwa ndetse bamenwaho esansi (Essance) baranatwikwa, kuri ubu hagiye kubakwa urwibutso.

Uru rwibutso rugiye kubakwa I Kagasa ahari urusengero rwabereyeho ubwicanyi bwahitanye abatutsi benshi, ruzatwara asaga 68,000,000Frw, rujyemo imibiri 7564 ishyinguye mu rwibutso rwa Nunga, imibiri 2522 ishyinguye mu rwibutso rwa Karembure ndetse n’imibiri 6711 iri mu rwibutso rwa Kagasa ahagiye kubakwa ururi ku rwego rw’izindi nzibutso zo ku rwego rw’igihugu, inyigo yarwo yararangiye igisigaye ni uguhabwa uruhushya n’inzego zibishinzwe imirimo yo kurwubaka ikabona gutangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com