Jenoside yakorewe Abatutsi yibukwa kubera ko yahagaritswe n’inkotanyi-Twagirayezu Innocent

Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yibukwa kubera ko yahagaritswe n’ingabo za RPF Inkotanyi kuko iyo bataba bo hari benshi barwanyaga ko imenyekana yandikwa ku rwego mpuzamahanga kubera yabaye amahanga arebera ndetse n’Umuryango w’Abibumbye wari waravuze ko nyuma y’ibyabaye ku Bayahudi nta Jenoside izogera kuba ku Isi.

 

Ubwo umurenge wa Gahanga wibukiraga abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994  ahagiye kubakwa urwibutso rushya ruzashyingurwamo  imibiri inshyinguye mu nzibutso 2 ziri muri uyu Murenge (Urwibutso rwa Nunga, urwa Karembure ndetse n’urwa Kagasa ahagiye kubakwa urushya) Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kicukiro, Twagirayezu Innocent yavuze ko ko Jenoside yateguwe n’Ubuyobozi bwari buriho kandi bigakorwa mu  igihe kirekire  ari nako batangaga ibikoresho bizifashishwa mu kwica abatutsi.

Yagize ati, “Jenoside yakorewe abatutsi muri amata 1994 ntiyari impanuka yari yarateguwe igihe kirekire kuko abagize uruhari mu kwica abatutsi bari baratojwe kwica mbere kandi barahawe n’ibikoresho bazifashisha”

Yakomeje avuga ko uretse gutoza no gutanga ibikoresho ku bagombaga kwica abatutsi, ko bari baranahimbye amazina atesha agaciro abatutsi ku buryo iyo bajyaga kubica bumvaga ko batari kwica abantu nkaba

Ati, “Iyo ibintu nk’ibyo bitegurwa hatangirangira guhimbwa amazina mashya atesha agaciro abagiye kugirirwa nabi ari nako byagenze kuko mbere y’uko ubwicanyi butangira babanje bakita abatutsi inyenzi, urwiri, urukumbi bakabasanisha n’amazina aba NAZI bitaga Abayahudi ngo ni parasite bagambiriye kubona icyuho cyo kubica bumva ko atari abantu nkabo”

Mu kiganiro  Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kicukiro yavugiye ahagiye kubakwa urwibutso rushya yavuze ko iyo Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 itaza guhagarikwa n’Inkotanyi iba yaribagiranye itazigeze yibyukwa kuko abayikoze babirwanyirizaga kure kuko byari ikibazo kuri bo no ku muryango w’Abibumbye wari waratangaje ko nta Jenoside izongera kubaho ariko mu 1994 ikaba mu Rwandaamahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga irebera.

U Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorerwe abatutsi muri Mata 1994 igahitana abasaga miliyoni mu gihe kitarenze amezi atatu,  aho Leta isaba Abanyarwanda kwibuka biyubaka bakirinda guheranwa n’agahinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com