Kuwa 10 Mata 1994 Abatutsi bagera ku 10,000 biciwe kuri kiliziya ya Ruhuha no mu nkengero zayo

Ki itariki ya 10 Mata ubwo u Rwanda rwari mu bihe bya Jenoside yakorerwaga abatutsi, abagera  10,000 biciwe kuri kiliziya ya Ruhuha no mu nkengero zayo, muri komini Ngenda, muri Bugesera.

Ku itariki kandi , Abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, barashe ibisasu bikomeye ku bitaro byitiriwe umwami Faysal, bica abarwayi 29, abandi bagera kuri 70 barakomereka.

Abatusi benshi bari bahungiye ku biro bya Komine Gashora barishwe ndetse ubu bwicanyi bukomereza  no muri ISAR Karama.

Kuri iyi tariki imibiri y’abantu ivangavanze n’inkomere igera ku 10,000 yatoraguwe mu mihanda ya Kigali nyuma yo kuba bari bishwe n’interahamwe bakicirwa mu bice bitandukanye by’umujyi ndetse no mu nkengero.

Interahamwe zo muri Komini Ngororero na Giciye ku Gisenyi, zishe abatutsi barenga 14 500 bari bahungiye ku Ngoro ya Muvoma (MRND Palace). Harokotse abantu babiri gusa.

Interahamwe zo muri Komini Ngororero na Giciye ku Gisenyi, zishe abatutsi barenga 14 500 bari bahungiye ku Ngoro ya Muvoma (MRND Palace) harokotse abantu 2 gusa. Nanone kandi Abatutsi bari bahungiye ku Bitaro bya Kiziguro barishwe.

Konseye wa Segiteri Gahanga wari waravuye mu gisirikare hamwen’ abasirikare bari barinze ikiraro cya Kanzenze n’abari ku musozi wa Rebero barindaga RADAR.

Kuri iyi  itariki ya 10 Mata 1994  kandi Abatutsi barenga 7564 biciwe kuri Kiliziya gatorika i Gahanga, muri komini Kanombe, abarenga 2522 bicirwa I Karembure, muri Gahanga. Ibitero byabishe byabaga biyobowe na assistant Burugumestri wa Komini Kanombe n’abapolisi ba Komini, ndetse n’uwari ½.

U Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 24  Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 igahitana abatutsi basaga Miliyoni mu gihe kitarenze iminsi ijana gusa, aho Abanyarwanda basabwa kudaheranwa n’agahinda ahubwo bakibuka biyubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *