Perezida Kagame yagize Col. RUHUNGA Jeannot Umunyamabanga Mukuru wa RIB

Perezida Kagame yagize  Col. RUHUNGA Jeannot Umunyamabanga  Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB), ndetse Isabelle agirwa Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’uru Rwego.

 

Mu itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Mata 2018, ryavuga  ko Perezida Paul Kagame yagize Col. Ruhunga Jeannot Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB) ndetse Kalihangabo Isabelle akagirwa Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’uru Rwego.

 

Kalihangabo yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera ndetse ikaba ariyo Minisiteri  rwego rushya ruzaba rubarizwamo.

 

Uru rwego rushya rufite inshingano zo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.

 

Mu bindi uru rwego rushinzwe harimo gushaka, gusesengura, gusuzuma no kubika neza amakuru y’ibyavuye mu iperereza ndetse n’ibimenyetso by’ibyaha byakozwe cyangwa byateganywaga gukorwa. Gushakisha no gufata abenegihugu n’abanyamahanga bakekwaho ibyaha n’abahunze kubera gukora ibyaha hakurikijwe amategeko abigenga.

 

Gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya, gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politiki na porogaramu zijyanye n’ubutabera.

 

Uru rwego kandi rufite inshingano zo gukoresha ubuhanga bw’isesengurabimenyetso bibaye ngombwa, hagamijwe gutanga ubufasha bushingiye ku buhanga mu gukora iperereza ku byaha no gutanga ubundi bufasha bwakenerwa, kurinda umutekano w’abakorewe ibyaha n’uw’abatangabuhamya n’ibindi.

 

Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB),  riteganya ko Ubunyamabanga Bukuru bwarwo bugizwe n’Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije bose bashyirwaho n’iteka rya Perezida wa Repubulika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *