Niyo Sean yasohoye indirimbo nshya yo kwibuka ‘Rwanda Ihorere’

Umwanditsi w’indirimbo zo kwibuka, amafilime n’ibisigo, umucuranzi wa Gitari akaba n’Umunyamaukuru wa ‘showbiz’, NIYIBIZI Bonaventure wamenyekanye ku mazina y’ubuhanzi nka Niyo Sean yakoze indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yise “Rwanda ihorere”.

NIYO SEAN Umuhanzi w’indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

Uyu muhanzi Niyo Sean w’imyaka 23 y’amavuko, dore ko Jenoside yabaye ataravuka benshi batangarira ubuhanga n’ubusizi  mu myandikire ye muri izi ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa gatanu tariki 06 Mata 2018, savoirplus.rw yaganiriye na Niyo Sean umenyerewe cyane mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhanzi avuga ko mu ndirimbo yandika ari zo anyuzamo ubutumwa, aho uyu mwaka kimwe n’indi yindi yashije yasohoye indirimbo yitwa “Rwanda ihorere”.

Ati “Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka, ariko na none mbwira abahakana bakanapfobya nti ‘mbere yo guhakana ugapfobya uzafate inzira, nk’uko usura inshuti n’abavandimwe, uzaze nkwereke benewacu mpora njya gusura bari ku Gisozi, Rukumberi no mu Bisesero, i Nyange n’i Kibungo hose barahari bazize uko baremwe.”

Uyu muhanzi yatangiye guhanga indirimbo zo kwibuka jenoside guhera mu mwaka wa 2014 ubwo yari akirangiza amashuri yisumbuye, afite indirimbo eshatu zikoreshwa mu bikorwa byo kwibuka hirya no hino mu gihugu.

Niyo Sean umuziki we awukorera cyane mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda aho anatuye ariko indirimbo ze zakozwe n’abatunganya umuziki b’abahanga mu Rwanda harimo Bob Pro na Yamin the Artist.

Niyo Sean afite intego yo kuba icyamamare muri muzika dore ko afite n’izindi ndirimbo zisanzwe zitari izo kwibuka jenoside.

Izindi ndirimbo ze zo kwibuka uretse iyi yasohoye uyu munsi harimo “Nzakomeza kwibuka” na “Ndibuka”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Pin It on Pinterest

Social Media Auto Publish Powered By : XYZScripts.com