Moussa M. Faki ati «Kwibuka bituma dukura isomo ku kuba ntacyo twakoze»

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, Moussa Mahamat Faki uyu munsi yitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye i Addis Ababa muri Ethiopia ku kicaro cy’uyu muryango, yabwiye abitabiriye uyu muhango ko kwibuka ari ngombwa kuko bitanga isomo ryo kuzirikana ko ntacyo bakoze ngo baburizemo Jenoside.

Mussa Faki yacanye urumuri rw'ikizere

Moussa Faki yacanye urumuri rw’ikizere

Moussa Faki Mahamat avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ubwicanyi bw’indengakamere kuko bwahitanye abasaga miliyoni imwe.

Avuga ko kwibuka ari ihame kugira ngo Abanyarwanda n’Isi yose ihora izirikana ububi bw’amacakubiri.

Ati «Kwibuka ni ihame kugira ngo twirinde kuba twagwa mu mutego wo kutazirikana uburemere bw’icyaha gikomeye. Ni ihame kugira ngo twirinde ko amahano yabaye atazongera ukundi.»

Uyu muyobozi wa Komisiyo ya AU avuga ko Leta yahagaritse Jenoside yaranzwe n’ibikorwa byo kubaka igihugu cyari kimaze gusenywa n’ubuyobozi bubi.

Ngo ibi byose byagezweho kubera kwimakaza ubumwe no kwibaka. Ati “U Rwanda rwageze kuri byinshi byiza birenze ibyo umuntu yakekaga.”

Avuga ko u Rwanda rwageze kuri byinshi kuko rwishakiye ibisubizo birimo ubutabera bwari bugamije kunga Abanyarwanda.

Ati «U Rwanda rwageze ku nsinzi kubera ko ubushake bwa politiki bwari buhari. »

Moussa Faki Mahamat ushimira Perezida Kagame wayoboye ingabo zabohoye u Rwanda, akanagira uruhare mu buyobozi bwubatse igihugu, yavuze ko u Rwanda ubu rugeze kure.

Avuga ko ibi byose bimaze kugerwaho bikwiye kubera urugero amahanga by’umwihariko abanyarwanda bagahora baharanira ko ibyabaye babitsindisha ikiza.

Agaruka ku gushyira hamwe kuranga abanyarwanda muri iki gihe, akavuga ko ibi bizatuma bagera ku majyabere bifuza.

Ati « U Rwanda ni ikimenyetso cyo kwigira, uyu munsi rwarahagurutse.”

Avuga ko 1/4 k’ikinyejana kigiye gushira habaye Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Ndifuza gutsindagira icyatumye duhurira hano uyu munsi. Ni ihame Kwibuka kugira ngo dukure isomo y’uburangare bwacu mu kuburizamo Jenoside.”

Yasabye abantu kunga ubumwe no guhumuriza abarakotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye isi kuzirikana ku byabaye mu Rwanda

Yasabye isi kuzirikana ku byabaye mu Rwanda

Uyu muhango witabiriwe n'abanyarwanda n'inshuti zabo

Uyu muhango witabiriwe n’abanyarwanda n’inshuti zabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *