Menya Ibintu utaruzi birinda umugore utwite isesemi n’uko yabikoresha

Isesemi ku mugore utwite ni ikintu gisa n’ikimenyerewe kukivuga ariko ku babyeyi ni ikizamini kitoroshye ndetse kuri benshi ni n’umuruho ukomeye.

Buri wese rero agira uburyo bwe bwo kuba yakwirinda iyi sesemi ariko abaganga hari inama batanga kuri iyi ngingo, z’uburyo wakwitwara bityo n’ubwo uyi sesemi itashira burundu ikaba yagabanuka.

Dore zimwe mu nama umugore yakurikiza

Kuruhuka

Gutwita ni ibintu bitoroshye kandi bigora cyane umubiri. Umwana uba akurira mu nda aba akeneye imbaraga. Ni byiza rero ko na nyina afata umwanya wo kuruhuka bihagije ndetse byanamukundira akajya afata iminota yo kuryama kumanywa kuko umunaniro wongera isesemo no kuruka.

Imirire

Guhindura uko wari usanzwe urya nabyo byagufasha cyane mu kugabanya isesemi. Ni byiza kurya bike inshuro nyinshi, ukarya rwose igihe cyose wumva ubishatse kandi byagushobokera ukarya cyakindi umutima wawe ushaka. Gusa ugomba kwirinda kuzuza igifu cyane ahubwo ukarya duke duke inshuro nyinshi ndetse ukirinda kuryama ukimara kurya hamwe n’ibiryo birimo amavuta menshi cyangwa urusenda rwinshi.

Ku bagira isesemi nyinshi mu gitondo, bagirwa inama yo kurya ibisuguti(biscuits) mugitondo mbere yo kuva mu buriri nabyo birafasha cyane.

Kunywa

Benshi mu babyeyi ntibakunze kumenya akamaro ko kunywa no kongera amazi mu mubiri ariko ni ikintu cy’ingenzi cyane haba ku buzima bwabo n’umwana. Akarusho ku mubyeyi utwite kongera amazi mu mubiri bigabanya cyane isesemi. Mubyo umubyeyi aba asabwa kunywa ni amazi, umutobe w’imbuto cyangwa igikoma ariko ukirinda kubinywa uvanga n’ibiryo kuko byo byongera isesemi aho kuyigabanya.

Kwirinda impumuro zikabije

Si byiza ko wegera ahantu hari ibintu bitanga impumuro nyinshi, nko mu gikoni, umuhanda urimo imodoka zitanga ibyuka binuka, amavuta ahumura cyane n’ibindi nk’ibyo kuko byongera cyane isesemi.

Mu gihe isesemi ibaye nyinshi bikabije ni byiza ko wakwegera muganga akaguha izindi nama cyangwa se akareba ko nta kindi kibazo gikomeye ufite.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *