Cristiano Ronaldo mu nzira isohoka muri Real Madrid yerekeza muri Juventus

Ni byinshi byavuzwe nyuma yo gutwara Champions League eshatu yikurikiranya uwari umutoza, Zinedine Zidane agasezera muri iyi kipe yo mu mujyi w’I Madrid, kuri ubu amahirwe ya Roldo yo kuguma muri Real Madrid asigaye abarirwa ku ntoki.

Cristiano Ronaldo wagaragaje ikijyanye no guconga ruhago kimurimo atari nibyo ashakisha bikamufasha gutwara Ballon d’Or eshanu (5), agiye gukomereza umupira we mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Mu nama yabaye kuwa gatatu, tariki ya 04 Nyakanga 2018 ihuje Perezida w’ikipe ya real Madrid
Florentino Perez, umwungirije Jose Angel Sanchez rutahizamu Cristiano Ronaldo ndetse n’ushinzwe gukurikirana inyungu z’uyu mukinnyi, Jorge Mendes.

Mu biganiro bagiranye byagaragaye ko nta hazaza uyu mukinnyi afite mu ikipe ya Real Madrid kuko umuyobozi w’iyi kipe wungirije Angel Sanchez yasabye uhagarariye inyungu za Cristiano Ronaldo gushaka ikipe izishyura miliyoni 100 nta kujijinganya Mendes avuga ko ikipe ya Juventus yiteguye kwishyura aka kayabo.

Cristiano Ronaldo utarabashije kugeza ikipe ye y’igihugu kure kuko baviriyemo muri 1/8 arashaka gushyira imbaraga ze mu ikipe ya Juventus mu gihe cy’imyaka ine ahembwa miliyoni 7.5 ku mwaka.

Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro wazamukiye mu ikipe ya Sporting yo mu gihugu cy’iwabo muri Portugal, akamenyekana ubwo yari mu ikipe ya Manchester united yanafashije gutwara igikombe cya Champions League, kuri ubu yari amaze kuba umwami I Santiago Bernabeu gusa kubera kutumvikana ku mafaranga agomba guhembwa byabaye intandaro yo kumureka agasohoka muri iyi kipe yanditse amateka yo gutwara Champions League esha zikurikiranya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *