Inama 5 zagufasha kwirinda indwara y’umutima

Indwara y’umutima ni imwe mu zihangayikishije abantu mu bihugu bitandukanye by’isi. Abahanga mu bumenyamuntu cyane cyane ab’ imyitwarire (psychologue) n’inzobere mu mikorere y’umutima (cardiology) bavuga kwirinda indwara y’umutima bishoboka mu gihe wakurikije zimwe mu nama zikurikira.

1. SINZIRA BYIBURA AMASAHA 7 – 8

Abantu basinzira amasaha ari munsi y’arindwi (7)mu ijoro baba bafite amahirwe menshi yo kurwara indwara z’umutima, ugereranije n’ abasinzira ari hagati y’arindwi n’umunani kuzamura. Iyo udasinzira bihagije umubiri urananirwa, ugacika intege, kandi iki ni ikimenyetso cy’indwara y’umutima.

2. MENYA AMATEKA Y’UMURYANGO WAWE

Kumenya amateka y’abagize umuryango wawe bigufasha kumenya niba muri bo nta wigeze arwara indwara umutima kuko nawe uba ushobora kuyirwara biciye mu ruhererekane rw’amaraso. Kumenya uko umuryango wawe umerewe kandi bigufasha gutuza bityo ntiwinanize.

3. GIRA ICYO UNYWA CYA BURI MUNSI

Akenshi hariho abantu usanga banga kunywa inzoga, gusa impuguke mu mikorere y’umutima zivuga ko ikirahuri kimwe cy’inzoga cyagufasha mu kurinda imikaya itwara amaraso ntiyangirike. Ibinyobwa bisembuye kandi iyo bibaye byinshi bitera umuvuduko ukabije w’amaraso, ibi bikerekeza mu kurwara umutima.

4. JYA USEKA KENSHI

Guseka ubusanzwe binanura imitsi. Guseka kandi bigabanya umunaniro, ibyo bita (stress) ari nawo utera umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Guseka benshi babifata nk’ibyabamerewe neza bikazana ubudahangarwa bw’ umubiri, dore ko abenshi bemeza ko byongera amahirwe yo kubaho. Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu uhora arakaye/ yazinze umunya yafatwa n’inddwara y’umutima mu buryo bworoshye.

5. GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA NIBURA 2 MU CYUMWERU

Iyo imibonano mpuzabitsina ikozwe kuri gahunda , ngo yonngera kubaho neza ku mutima wawe. Ariko nanone iyi nama ireba abantu bakuze kuko nanone gukora imibonano mpuzabitsina umuntu akiri muto, nabyo bitera ibindi bibazo. Nk’uko urubuga rwa www.womenshealth.com rubivuga, ngo iki gikorwa gikozwe kuri gahunda ngo kigabanya umuvuduko w’ amaraso ndetse kigakomeza umutima cyane cyane ku bagabo.

Ni byiza rero ko ukurikiza inama ugirwa, ariko kurengera si byiza cyane cyane ko byatuma ubuzima bwawe bujya mu kaga. Naho iyi ngingo ya nyuma twabibutsa ko ireba abashakanye gusa kuko aribo babyemererwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *