Menya itandukaniro hagati ya Microgynon na Norlevo Ibinini bikoreshwa mu kwirinda gusama utabiteguye

 

Wakoze imibonano idakingiye none uri gucyeka ko ushobora gusama. Nuko ugatekereza ku miti wafata ibuza gusama ariko ukaba utazi iyo wakoresha iyo ari yo. Ukabaza ababizi umwe akakubwira ati ufate Norlevo nuko wabaza undi ati sha na twa Microgynon turabikora. Nuko ukaba mu cyeragati wibaza hagati ya Norlevo na Microgynon icyo ufata.

Nibyo koko kuri ubu benshi bashobora kuba batazi itandukaniro hagati ya Microgynon na Norlevo, niyo mpamvu hano tugiye kuguha itandukaniro hagati y’iyi miti yose yakorewe kurinda gutwita igihe utabyifuza, turebe ndetse n’icyo byaba bihuriyeho.

Microgynon ni iki?

Microgynon ni ibinini bigizwe n’imisemburo ibiri ivanze ari yo levonorgestrel (ikomoka kuri progesterone) ku gipimo cya 0.15mg mu kinini kimwe hamwe na 0.03mg za ethinylestradiol (ikomoka kuri estrogen). Bikaba ibinini byagenewe gufatwa n’abagore bifuza kuboneza urubyaro, akaba atonsa cyangwa se yonsa umwana ufite byibuze amezi 6 kuzamura.

Ni ibinini usabwa kunywa kimwe buri munsi ku isaha idahinduka. Iyi misemburo irimo ibuza ko intanga zikura bityo umugore ubifata ntajye mu gihe cy’uburumbuke. Ikindi kandi ituma inkondo y’umura yifunga ku buryo nta ntangangabo zishobora kuzamuka ngo zigere mu miyoborantanga.

Ibi binini iyo ubifata neza uba ufite amahirwe yo kudasama ku gipimo kiri hagati ya 95% na 98%.

Norlevo yo ni iki?

Norlevo ni ikinini kigizwe n’umusemburo umwe gusa ariwo levonorgestrel ku gipimo cya 1.5mg (ukubye inshuro 10 uboneka muri microgynon). Ni ikinini cyagenewe gufatwa nk’ubutabazi bwihuse dore ko ubusanzwe kinitwa pillule d’urgence/emergency pill, pillule du lendemain/morning after pill. Kikaba gifatwa nyuma yo gukora imibonano idakingiye cyangwa se wakoresheje wenda agakingirizo kagacika. Kinyobwa hatarashira byibuze amasaha 72 ukoze imibonano. Uko amasaha yiyongera niko icyizere kigenda kigabanyuka kuko iyo ugifashe hatarashira amasaha 24 uba ufite amahirwe angana na 95% yo kudasama, wagifata mu masaha 48 ukaba ufite angana na 89% naho yagera kuri 72 ukaba usigaranye amahirwe angana na 75%.

Iki kinini kikaba kibuza ko habaho guhura kw’intanga ngabo n’intanga ngore ndetse kikaba kinabuza ko umugore yajya mu burumbuke muri iyo minsi agifashemo. Ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko gufata iki kinini nta kamaro bigira nyuma y’ifatishantanga (implantation) bikaba ariyo mpamvu ushaka kugifata biba byiza agifashe hakiri kare.

Gusa nubwo twakomeje gukoresha izina Norlevo, iki kinini gishobora no kuboneka mu yandi mazina anyuranye bitewe n’uruganda rwayikoze. Iyo ugeze kuri farumasi umuhanga mu by’imiti uhasanze aragusobanurira.
Ese Microgynon ntiyakoreshwa mu mwanya wa Norlevo?

Nkuko twabibonye hejuru, Microgynon ikoreshwa mu kurinda gusama ariko ikanyobwa buri munsi udasiba. Gusa ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bukorwa bwagaragaje ko gufata Microgynon nyinshi (hagati ya 8 na 10 kuko uba usabwa ko igipimo cya levonorgestrel kirimo kiza kungana n’ikiri muri Norlevo )bishobora gukora kimwe na Norlevo ku gipimo cya 75%, bivuze ko mu bantu 4 bakoresheje Microgynon nk’uburyo bwo kwirinda gusama bw’ako kanya, umwe ararenga agasama.

Kuko yo yagenewe kurinda ko intanga yakura, kuyinywa yaramaze gukura ntacyo biba bikimaze.

Hano twongereho ko uko winjiza Microgynon nyinshi ari nako uri kwinjiza muri wowe iriya misemburo 2 iyigize icyarimwe ku gipimo cyo hejuru. Ibi bikaba bigira izindi ngaruka zizanwa no gufata estrogen nyinshi harimo isesemi no kuruka, ikizungera, kuremererwa umutwe, n’ibindi binyuranye.
Umwanzuro

Abakoresha Microgynon mu mwanya wa Norlevo bitwaza ahanini ko ari byo bhendutse nyamara hari ubundi buryo buhendutse wakoresha bwizewe kurenza kunywa Microgynon nyinshi. Muri bwo twavuga gukoresha agakingirizo no kudakora imibonano igihe ucyeka ko waba uri mu gihe cy’uburumbuke. Nubwo waba ubikoresha kandi koko ntusame, wibukeko amahirwe ari 75%, kariya 25% gasigaye ni kenshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *